Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’u Bufaransa na Tshisekedi wa DRC

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be, Emmanuel Macron w’u Bufarana na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaba bahuriye aho bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Village Urugwiro bivuga ko abo bakuru b’ibihugu bahuye bakaganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo(DRC).

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Perezida wa DRC Félix Tshisekedi yafashe ijambo mu Nteko rusange ya UN ashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu gufasha umutwe wa M23.

Nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu, Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame na we yabaye nk’umusubiza ko gushinjanya bidakemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo hakenewe ubushake bwa politiki.

Perezida Kagame yagize ati "Hakenewe ubushake bwa politiki bwihutirwa bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bagihereye mu mizi. Umukino wo kwitana ba mwana(gushinjanya) ntukemura ikibazo."

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kidatandukanye n’uko cyari kimeze mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga umutwe w’Ingabo nyinshi kandi ukaba warakoresheje akayabo k’amafaranga.

Mbere yaho mu cyumweru gishize Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yari yavuze ko azakora umurimo wo guhuza Ibihugu byombi(u Rwanda na DRC) bikaganira ku kibazo cy’umutekano mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka