Nyuma ya ‘Fake Gee’, Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise ‘Radiyo’

Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo Alyn Sano yashyize hanze iyi ndirimbo nshya ije ikurikira iyitwa ‘Fake Gee’ imaze amezi atatu igiye hanze.

Alyn Sano, ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo, ati: "Ni iy’urukundo hagati y’abantu babiri, aho umwe aba abwira undi ngo amucanire radiyo, urabizi ko umuziki mu buzima utuma twishima kandi radio inshuro nyinshi iba irimo umuziki."

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba agira ati: "Ncanira radiyo ntarira nkakwanduza emotion, Ncanira radiyo ibyishimo bikaza ngapesa ubwo."

Alyn Sano yavuze ko indirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer X On The Beat na BOB Pro naho amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Chriss Eazy usanzwe ari umuhanzi.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Radiyo’ ya Alyn Sano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka