Nyagatare: Uruganda rwa kawunga rukeneye imashini yumisha umusaruro

Mu cyanya cyahariwe inganda mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hashize amezi atatu hatangijwe uruganda rukora ifu ya kawunga, ariko kubera kutagira imashini yumisha umusaruro, ntirukora buri munsi.

Uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 30 za kawunga ku munsi
Uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 30 za kawunga ku munsi

Uretse kuba Akarere ka Nyagatare kazwiho kweza umusaruro mwinshi w’ibigori, ubusanzwe abaturage b’aka Karere bakunda ifunguro rya kawunga.

Ni uruganda ruhuriweho na Kompanyi ya Joint Venture ndetse n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori, UNICOPROMANYA.

Rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2020 rwuzura muri Kamena uwo mwaka ariko ruza kudindira kubera ingaruka za COVID-19 kubera ko imashini zaturukaga hanze y’Igihugu.

Atangiza imirimo yo kubaka uru ruganda, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare icyo gihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko ruzaba igisubizo ku musaruro w’ibigori uboneka mu Karere ukaburirwa isoko abahinzi bagahendwa abaturage bakajya kugura kawunga mu Gihugu cya Uganda.

Izi mbogamizi ni zo zatumye Akarere kishyira hamwe n’abikorera bahuriza hamwe imbaraga bafatanya umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro wose uboneka.

Yagize ati “Dufite umusaruro mwinshi ujya gutunganyirizwa ahandi kawunga ikagaruka iduhenze kandi twahenzwe ku bigori. Abaturage bacu bahahira Uganda kandi kawunga itujuje ubuziranenge. Nidutangira kwikorera kawunga mu bigori byacu abahinzi bazabona igiciro cyiza ndetse na kawunga nziza kandi ku giciro cyiza.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko kuba habonetse uruganda rutunganya umusaruro wabo ari igisubizo ku giciro cy’ibigori ariko no kubona kawunga nziza kandi ikorewe iwabo.

Inyubako y'uruganda
Inyubako y’uruganda

Avuga ko abahinzi bazarushaho kongera umusaruro no kuwufata neza kubera igiciro cyiza ugereranyije n’icyo bahabwaga mbere.

Ati “Ubundi turya kawunga ikorewe ahandi kandi kenshi mu bigori byacu baguze kuri make. Ubwo tubonye uruganda rwacu, tuzabona igiciro kitunogeye kuko tuzajya tuganira imbonankubone n’ubuyobozi bwarwo igiciro twemeranyijwe babe ari cyo baduha kandi tunarye ku musaruro wacu watunganyirijwe iwacu.”

Umuyobozi w’uru ruganda, Kazarwa Vianney, avuga ko batangiye gukora kawunga ku wa 19 Kamena 2022 kandi agereranyije n’isanzwe ku isoko, asanga ikorwa n’uruganda rwabo ari yo nziza cyane.

Avuga ko n’ubwo batangiye gukora mu gihembwe cy’ihinga kidahingwamo ibigori byinshi ariko biteguye guhaza isoko ryo mu Rwanda kandi bakanasagurira isoko mpuzamahanga.

Agira ati “Sinshindikanya ko dushobora kuba ari twe ba mbere bafite kawunga nziza mu Rwanda kuko abakiriya barabitubwira buri munsi. Turacyakora nimero ya kabiri ariko n’iya mbere (Super) turateganya kuyikora kuko ibikoresho biri hafi kuhagera, ubwo nibwo rero tuzayishyira ku isoko mpuzamahanga kandi ndahamya ko abantu bazayikunda kuko niba nimero ya kabiri barayishimiye ubwo nawe urumva iya mbere uko bizagenda.”

Zimwe mu mbogamizi uru ruganda rutangiranye harimo kuba umusaruro uboneka ari mucye kuko batangiye kuwushaka hari abandi baguzi ariko ikibazo kinini kikaba icy’imashini yumisha badafite kandi n’aho iboneka ikaba ibahenda.

Ati “Ubu ntidukora ku bushobozi bw’uruganda kuko iki gihembwe cy’ihinga ubusanzwe si icy’ibigori. Umusaruro mucye uboneka na wo tuwuhanganiye n’abandi baguzi banini twasanze ku isoko ariko ikibazo kinini dufite gituma tudakora buri munsi ni imashini yumisha tudafite kandi gucuranwa umusaruro uhari bituma tugura n’ibitumye neza ku buryo dukenera kubyumisha.”

Uruganda ruzafasha aborozi kubona ibiryo by'amatungo hafi bityo n'umukamo wiyongere
Uruganda ruzafasha aborozi kubona ibiryo by’amatungo hafi bityo n’umukamo wiyongere

Nk’uruganda rugitangira ngo ntirwahita rubona ubushobozi bwo kwigurira iyo mashini ari na yo mpamvu bifuza ko Akarere ka Nyagatare kabafasha muri iki kibazo kugira ngo barusheho gukora neza bahaze isoko batangiye kubona.

N’ubwo hari ibyo bibazo ariko abahinzi inyungu zatangiye kubageraho kuko ari ubwa mbere umuhinzi w’ibigori afashe amafaranga 400 ku kilo kimwe cy’ibigori.

Mu bindi rugomba gukemura harimo ibiryo by’amatungo kuko hazajya haboneka ibisigazwa by’ibigori byasewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello mwama WhatsApp yanyu nguze kawunga nsanga isa umuhondo murayifite ngo mbahe ifoto murebw

Cyiza yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Ok,uru ruganda rwaziyigihe,natwe mimuri turi gutegura uruganda

Cyambaribenoit Benoit yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka