Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko nyuma y’uko abana bavuye ku mashuri, banazamura intera y’abagera kuri 34 muribo.
Ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Jo Lomas, intumwa idasanzwe ishinzwe CHOGM muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu (5) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,689. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Hakainde Hichilema.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, rizafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko urubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga rugiye kubumbirwa hamwe muri Koperative, hakarebwa uko BDF yabaha inkunga bakabona ibikoresho by’ibanze ndetse ibyo rukora bishakirwe isoko.
Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo cya banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi, iki kikaba gitanzwe ku nshuro ya 29.
Mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports na Police ntizabashije kubona intsinzi, mu gihe Kiyovu yatsinze Marine FC i Rubavu
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kagitega mu Mudugudugudu wa Kidaho, bavuga ko babangamiwe no kuba abaturanyi babo bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, batagira ubwiherero kuko ubwo bubakiwe n’akarere bwangiritse kandi bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, yageze i Livingstone mu murwa w’ubukerarugendo, muri Zambia, akaba ari ho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa by’Iterabwoba nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.
N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse n’indezo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba kwitandukanya n’ikibi, kubeshya n’ibindi bibarangaza, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushyira hamwe no gukorera umuturage.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 6,113. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse n’abagikina, wari ugamije ahanini ubukangurambaga no gusobanurirwa byinshi ku mikino Olempike yo mu bukoje (winter Olympic games) ndetse banakira abakinnyi (Olympians) bashya.
Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), uherutse guhugura abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, ku bijyanye n’amasezerano ibihugu biba byarasinye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR), gusa bakavuga ko bidahagije kuko hari abantu benshi (…)
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro, bikaba bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri.
Abakirisitu b’ahitwa ku Kinteko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, ubu barishimira Kiliziya batangiye gusengeramo tariki 2 Werurwe 2022, nyuma yo kuyiyubakira begeranyije ubushobozi bwabo, ndetse babifashijwemo n’abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare.
Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET YouthChallenge, yatoranyijwe mu yamuritswe na ba rwiyemezamirimo 121 batsinze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amafaranga bahembwe bakemeza ko agiye kongera ubushobozi (…)
Umubare munini w’abantu bagaragaza ko batajya bareba ayo mashusho yitwa ay’urukozasoni, nyamara wareba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga ayo mashusho arebwa n’umubare munini cyane. Ibintu byatumye nibaza mu by’ukuri abayareba.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, abakoreraga muri Stade Amahoro barangajwe imbere na Minisiteri ya Siporo, baraba bamaze gusohokamo kuko iyo stade igiye gutangira gusanwa.
Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, agasozi ka Kirambo kagiye kuzubakwaho Umudugudu ndangamuco (Cultural Village).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,915. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze kwesa uwo umuhigo 100%.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022, Umuryango Partners in Health hamwe na Kaminuza mpuzamahanga yigisha iby’Ubuvuzi kuri Bose (UGHE), bibutse Dr Paul Farmer uheruka kwitaba Imana, bamushimira kuba inshuti y’u Rwanda, ngo yaruhozaga ku mutima.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko kajugujugu ebyiri za Ukraine (zo mu bwoko bwa Mi-24) zagabye igitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu mujyi w’u Burusiya witwa Belgorod, uherereye ku bilometero 40(km) uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Catherine M. Russel, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ku Isi, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irasaba abahawe impamyabushobozi muri ArtRwanda Ubuhanzi, gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda, bibanda cyane ku bihangano byerekano umuco wabo, kugira ngo bigaragazwe mu ruhando mpuzamahanga.
Mu nama y’Inteko rusange y’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “IJABO RYAWE RWANDA”, Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuriyobora
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko imbuto nshya y’ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bakunze kwita Mwirasi, bakomeje guhinga ku buso bwagutse, byatangiye kubaremamo icyizere cyo kugabanya ibipimo by’imirire mibi mu bana.
Guverinoma ya Suwede yatanze uburenganzira bwo kohereza mu Rwanda Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu batuye Akarere ka Rulindo, bavuga ko badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bakanenga abakora muri serivisi zibishinzwe mu Karere no mu mirenge inyuranye, ko batabafasha uko bikwiye, gusa ubuyobozi bw’ako karere bwafashe ingamba zihamwe zo gukemura icyo kibazo.
Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange, batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022.
Imigongo ni imitako yasakaye Igihugu cyose ndetse no hanze yacyo ku masoko mpuzamahanga, kandi ikagurwa ku bwinshi kubera ubwiza bwayo ariko inkomoko yayo ni iyihe?
Mu buzima duhura na byinshi bishobora gutuma tutagera ku byo dukeneye, cyane cyane iyo ari ibyo dukeneye kuri bagenzi bacu duhurira mu buzima bwa buri munsi, kandi nyamara hari uburyo ushobora kwifashisha butagombera kuba waraminuje mu myitwarire ya muntu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,546.
Ibiro by’Akarere ka Musanze byaburaga igihe gito ngo bitangire kubakwa, bigiye gukorerwa indi nyigo nshya, nyuma y’uko izabanje mu bihe bitandukanye bishize, byagiye bigaragara ko zakozwe mu buryo butizweho neza.
Nyuma y’uko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar irangiye muri Afurika, yasize amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi amenyekanye. Ayo makipe asanzwe amenyereye iri rushanwa.
Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe
Iyo ugeze mu isantere ya Nkoto ihuza Umurenge wa Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, umubare minini w’abaturage uhasanga uba ugizwe n’urubyiruko, aho akenshi ruba rugendana utujerekani duto bita utubuni cyangwa uturitiro banywa inzagwa n’ibigage.
Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) azibanda mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Rémy Rioux, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Groupe AFD).