Uwamahoro Angélique wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina batandukanyijwe na Jenoside mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu, batangije ibikorwa byo kuvana mu muhanda abana n’urubyiruko rw’inzererezi rugaragara mu mujyi wa Gisenyi.
Jérôme Rugema avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatunguwe no kuba abaturanyi ari bo babahigaga ngo babice nyamara nta cyo bapfaga, by’amahirwe we ararokoka.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie, amukubise isuka.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Jamaica, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mata 2022, yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, agaragaza ko hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika na Jamaica.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 4,578. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
U Burusiya bwatangaje ko bugiye kurenga ku masezerano asaba kudashyira intwaro za kirimbuzi mu Nyanja ya Baltique, ibugabanya n’ibihugu bya Finland na Suède, mu gihe byaramuka bibaye abanyamuryango ba OTAN/NATO.
Mu gihe harimo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’Ibigo bya Leta bahuriye mu nyubako bakoreramo, bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 saa cyenda zuzuye, ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, irakira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wavuzweho byinshi na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, asanga igihe kigeze ngo abagitsimbaraye ku muco mubi wo kugoreka amateka ya Jenoside n’abayavuga uko atari bahindure iyo migirire, kuko bikoma mu nkokora gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’Imyaka 28 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse ndetse n’abatarahigwaga, bahamya ko bakomeye ku ntego yo kwimakaza imibanire izira ivangura ry’amoko, no gushyigikira ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeza gushinga imizi mu Banyarwanda, kugira ngo bikomeze kubabera umusemburo w’iterambere ryifuzwa.
Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaba ishobora kuba yarubakirwaho n’umuturage.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.
Kwizera Evariste wamenyekanye cyane muri 2019, ubwo yashakanaga na Mukaperezida Colthilde bivugwa ko yaba amurusha imyaka 27, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri Sitasiyo ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Mu matariki 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi baturutse mu byari amakomini, ubu hakaba ari mu turere twa Muhanga na Gakenke, bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo ku kiraro cya Gahira.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa ku (…)
Abamaze gusiga ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo biyongereye, aho imibare igaragaza ko bageze kuri 306. Leta yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 20222, nyuma y’uko imihanda ndetse n’imisozi bitwawe, amazu agasenyuka.
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 4,235. Abo bantu bane banduye, umwe yabonetse i Kigali naho batatu baboneka i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yageze muri Jamaica aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Kigali Marriott.
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko ineza na humura beretswe n’Inkotanyi byabaherekeje na n’uyu munsi bakaba bakibizirikana, n’ubwo ngo hari abadashaka kuyumva birirwa babuza amahwemo abacitse ku icumu, babicira amatungo ndetse no kubabwira amagambo mabi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari abandi banyapolitiki baziyongera kuri 12 basanzwe bibukirwa i Rebero, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira utaramenyekana aho yiciwe.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix rwerekana filime, Wilmot Reed Hastings Jr, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, barashimira ubuyobozi ku mbaraga bushyize mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagasaba ko urwibutso rwa Buranga rw’ako karere rwagurwa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bavuga ko Siporo yababereye umuti wo komora ibikomere yabasigiye nk’uko babitangaza mu buhamya bwabo.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Congo Brazzaville.
Abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, bagejeje umuriro mu ngo 20 z’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko babagaho badatekanye kubera kutagira urumuri, banashyikirizwa ibiribwa na telefoni 20 mu kubamara irungu basabana n’inshuti.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arahamagarira abarimu n’urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, kubaka amateka adafite aho ahuriye n’amacakubiri, kuko aribwo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kibakeneyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 4,372. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo Brazzaville, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022.
Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana inkuru z’imishinga inyuranye, ibumbatiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bakishimira ko harimo imwe n’imwe igenda ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba n’indi (…)
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, atangaza ko hari impuguke z’Ababiligi zimaze kwegeranya ubuhamya butegura filime mbarankuru izagaragaza uburyo n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR, zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO-Kicukiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, arizeza abaturage b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi n’abandi bahegereye, ko mu minsi ya vuba icyombo cyabafashaga guhahirana n’abo mu Karere ka Rwamagana kizaba cyatangiye gukora, kandi n’abakigendamo bafite ubwishingizi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Soline, arasaba abatarahigwaga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, zatahuye ingunguru zirindwi zuzuye inzoga z’inkorano mu rugo rw’uwitwa Karekezi Théogène.
Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude, wagaragaye akubitira umugore mu ruhame, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe.