Mushikiwabo yashimiye abamwifurije imirimo myiza muri manda nshya

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yagize ati “Abachou b’iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora n’uko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni ‘problèmes gérables’ (ni ibibazo byakemuka).

Akimara kwandika ubu butumwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yahise amusubiza ati “Turagushimiye umuchou. Kugira iwanyu natwe tukagira uwacu ntako bisa. Imihigo rata, ibindi ubundi.”

Iyi mvugo ‘abachou’ yagarutsweho cyane ubwo Louise Mushikiwabo yazaga mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita Izina Ingagi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwira ko abantu bakundana bitana ‘ba chou’. Amaze gusubira mu kazi aboherereza ubutumwa bubasezeraho anabamenyesha ko abakunda. Yongeraho Ati “Mushikiwabachou”.

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), tariki ya 19 Ugushyingo 2022, umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, mu nama ya OIF yabereye i Djerba muri Tunisia.

Tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye ya mbere, asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka