Camera z’umuvuduko zizwi nka Sofia zikomeje gutungura abakeka ko zitagikora

Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw.

Kabagambe avuga ko iri kosa yariguyemo inshuro ebyiri, kuko kutubahiriza icyapa cy’umuvuduko inshuro imwe hatangwa ihazabu(amande) y’amafaranga ibihumbi 25Frw.

Yagize ati “Bitewe no kutamenya ko narengeje umuvuduko wa 60km/h, nahaye Leta amafaranga ibihumbi 50 kubera camera z’umuvuduko. Ntabwo nicuza kuko natojwe gutanga nishimye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Irere René yaganiriye na Radio Rwanda mu cyumweru gishize, avuga ko hari benshi banze guhinduka bagakomeza kurenza umuvuduko usabwa, birengagije ko camera zirimo kubareba.

SSP Irere ati "Hari abagiye kuri gahunda mu by’ukuri, hari n’abandi ubona ko basa nk’aho ntacyo bibabwiye, kuko mu cyumweru kimwe usanga Camera zafashe abantu nk’ibihumbi bitanu (5000), biracyabaho (ko abantu bafatirwa umuvuduko)."

Uwabara amafaranga atangwa n’abantu barenga 5000 mu gihe buri muntu yaba yafashwe nibura inshuro imwe, bigaragara ko amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta kubera umuvuduko atari munsi ya miliyoni 125 buri cyumweru.

Umuvugizi wa Traffic Police avuga ko icyo bagamije ahanini atari ukwaka abantu amafaranga, ahubwo ari ukurengera ubuzima bw’abantu bashobora guhitanwa n’impanuka, biturutse ku muvuduko ukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka