Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II, ni mbere y’inama yiga kuri Afurika y’Iburasirazuba, iteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati, nibwo yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aburana ifungwa n’ifungurwa ku byaha akurikiranyweho, birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.
Ku munsi wa mbere wa Shampiyona nyafurika mu mukino w’amagare, nta kipe y’u Rwanda yabashije kwegukana umudali.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.
Amazina ye yose ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy; yavutse ku itariki 25 Mutarama 1978, atangira kujya muri Politiki avuye mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane n’izo gusetsa, ubu akaba ari we Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.
Intumwa ziturutse mu Ngabo za Sudani y’Epfo (SSPDF) ziyobowe na Maj Gen Malaak Ayuen Ajok, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rwateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bagore na Sudani y’Epfo, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburinganire no kongera ubushobozi nyuma y’amakimbirane.
Umuryango mpuzamahanga utanga ubufasha (OXFAMI, watangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 28 muri Afurika y’Iburasirazuba, bashobora kugarizwa n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, kubera izamuka ry’ibiciro riturutse ku ntambara yo muri Ukraine, hamwe n’ibura ry’imvura muri uku kwezi kwa Werurwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko biteguye gufatanyiriza hamwe n’abajyanama b’akarere, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kwesa imihigo itareswa.
Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku buzima bwe bw’urukundo, ko ari umukobwa ukuze kandi mwiza ushoboye kwihitiramo gukundana n’uwo ashaka, bityo ko atakora ubukwe rwihishwa.
Mu rwego rwo guca burundu abatwara amagare bagenda bafashe ku binyabiziga, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM), bari mu bukangurambaga bwo gufata abanyonzi bakomeje kugaragara, bagenda bafashe ku binyabiziga, (…)
Abaturage bo mu tugari twa Kaguhu na Bisoke mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze baremeza ko baruhutse imvune baterwaga n’ingendo bakoraga bajya gushaka amazi mu birunga nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gisannye imiyoboro y’amazi yari imaze igihe kinini yarangiritse.
Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kanama 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 7,434. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Umutoza Masudi Juma uheruka gusezererwa muri Rayon Sports yayireze muri FERWAFA ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko akaba ayisaba kumwishyura Miliyoni 58 Frws
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryahaye u Rwanda ibikoresho bifasha abagore n’abakobwa kuboneza urubyaro, bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi 407(ahwanye na miliyari imwe na miliyoni 407 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Soumeylou Boubèye Maïga wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, aguye muri gereza i Bamako, nyuma y’igihe gito umuryango we usabye ko yakwitabwaho akavurwa adafunze.
Abagize Koperative Twongere Kawa Coko, yo mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Coko mu karere ka Gakenke, n’abo mu mirenge inyuranye yiganjemo igihinga cya kawa, barishimira izamuka ry’ibiciro bya kawa byamaze kwikuba kabiri ku byo muri 2021.
Ishuri rimenyerewe cyane mu kwigisha umukino wa karate rizwi nka ‘The Champions Karate Academy’, ryafunguye ishami rizigisha n’indi mikino abana, kuri hoteli La Palisse Nyandungu.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro yakiriye abayobozi b’Ihuriro ry’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari bari mu Rwanda (WAIFC).
Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United, yatangaje ko aramutse atsinzwe na Kiyovu Sports byaba ari uguhemukira umupira w’amaguru.
Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, kugira ngo bashobore gusura imiryango yabo no kugenderana n’abahatuye, kuko bagorwa no gutanga amafaranga menshi kugira ngo banyure ku mipaka ya Kabuhanga na Gisenyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwihanganisha Uganda nyuma yo kubura uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Jacob Oulanyah.
Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, imodoka y’uruganda rwa Bralirwa yakoze impanuka, ibinyobwa yari ipakiye birangirika.
Abaturage b’umujyi wa Nyagatare bakoresha imihanda mishya ya kaburimbo imaze kubakwa, barifuza ko yashyirwaho amatara mu rwego rwo kurushaho kuhagira heza no kubungabunga umutekano w’abayinyuramo nijoro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,567. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye yitwa Yellow Fever cyangwa se Fièvre Jaune iherutse kugaragara muri Kenya, yatumye u Rwanda rukomeza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2022, batangiye kongererwa ubumenyi, butuma barushaho kugira ubunararibonye mu guhugura aboherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia no muri Djibouti, bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku itariki ya 19 Werurwe 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari guhugurwa ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) ndetse n’intego z’iterambere rirambye.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu cyumweru cyatangiye tariki 14 kugera 20 Werurwe 2022, ibyaha by’ubujura aribyo byaje ku isonga kurusha ibindi byose byakozwe muri icyo cyumweru.
N’ubwo mu Rwanda hari intambwe nziza imaze guterwa mu kurwanya ruswa, imibare igaragaza ko itaracika burundu, iyi ikaba ari yo mpamvu hakomeje gufatwa ingamba zigamije kuyihashya kuko imunga ubukungu bw’abantu ku giti cyabo, ubw’Igihugu, ndetse ikadindiza n’itangwa rya serivisi nziza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bafite udupfunyika ibihumbi 18 tw’urumogi bari bagiye gucuruza ahantu hatandukanye mu gihugu. Bafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, umudugudu wa Kigimbu.
Ibigo bigera kuri 20 ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 byahuriye hamwe mu mwiherero ugamije guteza imbere umuco wo gukina kugira ngo bafatanye kandi bakoreshe ubunararibonye bwa buri kigo, bageze ubutumwa kuri benshi bityo barusheho kumenyakanisha akamaro ko kwiga binyuze mu mikino.
Mu gihe cy’icyumweru abadepite mu Nteko Inshinga Amategeko bari muri gahunda yo gusura uturere n’Umujyi wa Kigali, baravuga ko kutagira amazi meza n’imihanda idatunganye cyangwa itanahari, ari bimwe mu bibazo bikomeye mu turere bamaze gusura.
Nyuma y’uko u Rwanda rugize Umukaridinali wa mbere, Antoine Cardinal Kambanda, ugaragara mu nyandiko zinyuranye, abenshi bagiye bibaza itandukaniro ku bijyanye n’imyandikire y’amazina ye n’izina ry’inshingano yahawe.
Indege ya kompanyi yo mu Bushinwa yitwa China Eastern Airlines yari itwaye abagenzi 132 yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babitangaje.
Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe wahuguye abagore 160 bo mu Ntara y’Amajyepfo mu bijyanye no kuyobora, unabashishikariza kwiyamamaza, none urishimira ko mu matora y’inzego z’ibanze aheruka biyamamaje bakanatorwa.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN ushinjwa ibitero by’iterabwoba ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byiciwemo abaturage icyenda mu myaka ya 2018-2019.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022 (kuva tariki ya 21 kugera 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyaguye mu gice cya kabiri cy’uku kwezi (kuva 10-20 Werurwe 2022).
Abahinga mu gishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, baravuga ko ubu bari mu gihirahiro, icyizere cyo kuhahinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B kikaba cyamaze kuyoyoka, bitewe n’uko cyongeye kurengerwa n’amazi y’imvura kandi cyaherukaga gutunganywa.
Mu bitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine kuva tariki 24 Gashyantare 2022, bwageze aho bukoresha ibisasu bidasanzwe byitwa Missile hypersonic Kinzhal.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 10 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,210. Muri abo bantu 10 harimo icyenda babonetse i Kigali, n’umwe wabonetse i Nyabihu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambia na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, yashyikirije Nyakubahwa José Maria Pereira Neves, Perezida w’Igihugu cya Cabo Verde, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hasojwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ry’umunsi umwe ryiswe ‘Martial arts sports festival’, ryabaga ku nshuro ya mbere.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, aho APR FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, byatumye Rutsiro nayo ikomeza kuba mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.
Impugucye mu myubakire zisaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubanza gukoresha ubushakashatsi bw’imiterere y’ubutaka, mbere yo gukora igishushanyo mbonra kugira ngo harebwe imiterere yabwo n’ingaruka bwagirwaho n’imitingito, hirindwa ko inyubako zahashyirwa zazangirika nk’uko byagenze mu gihe cy’iruka ry’ibirunga.