Dore imyanzuro yafatiwe muri Angola ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Gatatu bahuriye mu nama, bafata imyanzuro igamije kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Félix-Antoine Tshisekedi, Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, Evariste Ndayishimiye.

Iyi nama yarimo n’Umuhuza mu biganiro by’amahoro bireba igihugu cya DRC, Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola rivuga ko iyo Nama yashimiye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba umaze kohereza Ingabo zo kugarura Amahoro muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, zagiye kunganira iz’Umuryango w’Abibumbye(MONUSCO).

Intego y’ingenzi y’iyo nama nk’uko Itangazo ribivuga, akaba ari uguhagarika intambara no gusaba umutwe wa M23 kuva mu birindiro byose umaze gufata muri aya mezi, nk’uko amasezerano ya Nairobi(Kenya) na Luanda(Angola), ndetse n’imyanzuro yafatiwe i Bujumbura bibiteganya.

Itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu rigira riti "Inama yanzuye ko gushyamirana muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO bigomba guhagarikwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba."

Inama ya ICGLR yanzuye ko uyu mutwe wa M23 ugomba kuva mu bice byose wafashe bikajyamo Ingabo za Kenya, M23 yo igasubira aho yateye ituruka mu mbago z’Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo hagenzurwa na FARDC, mu gihe hakirimo kwigwa uko M23 yakwamburwa intwaro.

Imitwe ya FDLR-FOCA, Red-Tabara ADF n’indi, na yo yasabwe gushyira intwaro hasi, igahagarika vuba na bwangu ibikorwa by’intambara muri DRC igahita itaha mu bihugu yaje ikomokamo, ibifashijwe n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza EAC.

Iyi nama yanzuye ko ingabo zijya kugarura amahoro mu Ntara za Kivu zombi zigomba gukomeza koherezwayo, kandi hagashakwa uburyo ibiganiro bitsura umubano hagati y’u Rwanda na DRC byasubukurwa.

Abanyekongo bose bagiye bava mu byabo bagahungira mu gihugu imbere bagomba gufashwa byihuse gusubira mu ngo zabo, mu gihe ibiganiro bizakomeza gushaka igisubizo cy’abagizwe impunzi bose babarirwa mu bihumbi amagana.

Iyo nama y’Abakuru n’Abayobozi muri ICGLR yanzuye ko inama y’ubutaha izabera i Bujumbura mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka