Diamond Platnumz agiye gutaramira Abanyakigali

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.

Iki gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza 2022, cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda.

East Gold Entertainment ni yo yateguye igitaramo cy’amateka umuhanzi The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022, cyitwaga ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’.

Nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo cya Diamond, haba ku biciro byo kwinjira ndetse n’aho kizabera.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu mwaka wa 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ‘Iwacu na Muzika Festival’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka