Nyaruguru: Bakeneye abasaruzi b’icyayi babigize umwuga

Mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru hari abahinzi b’icyayi bavuga ko uko bagenda bongera ubuso gihinzeho ari na ko bagenda babura abasoromyi babigize umwuga.

Augustin Rwagasana, ni umwe muri bo. Amaze imyaka ibiri agiteye, kandi cyatangiye kumuha umusaruro kuko hegitari imwe na are 20 afite itamuburira ibihumbi 50 ku kwezi, mu gihe cy’izuba.

Abasoromyi b'icyayi babigize umwuga ni bakeya i Nyaruguru
Abasoromyi b’icyayi babigize umwuga ni bakeya i Nyaruguru

Ngo yishimiye uyu mushinga Leta yabashishikarije, ariko na none bafite ikibazo cy’abasoromyi babikora kinyamwuga, bagahembwa ku kilo, kuko ngo abo bafite bashaka gukora bubyizi kandi batazi no gusoroma vuba, bikabahombya.

Agira ati “Uwatwigishiriza abasoromyi. Abatarabimenya neza baba bashaka gukora bubyizi, agasoroma nk’ibiro icumi ukamuhemba 1500 angana n’ay’usoroma ku kilo wasoromye ibiro 25.”

Agnès Singayirimana na we w’i Cyahinda we yamaze gutera icyayi ku buso burenga hegitari ebyiri. Avuga ko ubukeya bw’abasoromyi butuma babacika bakajya gukorera Uniliver ubu isigaye yitwa Ekatera, kuko yo ibaha amafaranga menshi, kuko itanga 1650 ku bakora bubyizi na 70 ku basoroma ku kilo.

Agira ati “Ekatera inabaha amabote n’ibindi bikoresho twe tudafite, bakaducika bakigira yo, ugasanga twebwe turasigara inyuma, imirima yacu itagendera ku gihe uko bikwiye.”

Icyakora ngo mu gace Singayirimana atuyemo batangiye kwishakamo ibisubizo, ku buryo hari abantu bishyize hamwe ubu bageze muri 20 bakoze ishyirahamwe ryo gusarura icyayi, bagenda basarura hanyuma bakumvikana na ba nyiri imirima kuzabishyura na bo uruganda rwabishyuye.

Etienne Bihogo, umuyobozi wa Scon (Umushinga utanga inguzanyo ku bahinzi b’icyayi i Nyaruguru mu rwego rwo kongera ubuso gihinzeho no kugira ngo haboneke igihagije cyifashishwa n’inganda zigitunganya), na we avuga ko iki kibazo bakizi banakigejeje kuri minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Tekereza niba tumaze guhinga hegitari igihumbi, tukaba tugamije guhinga hegitari ibihumbi bitandatu, kandi hegitari imwe isarurwa n’abakozi ibihumbi umunani! Hakenewe gutekereza ku bakozi baturutse n’ahandi hatari muri Nyaruguru gusa.”

Hari uwakwibaza niba nta mashini zisarura icyayi zibaho, ku buryo zakwifashishwa n’abahinzi aho gutaka abakozi.

Bihogo ati “Niba uno munsi icyayi cy’u rwanda kiza mu myanya itatu ya mbere ku isoko, mu bwiza, tubikesha kuba gusarurwa n’intoki kuko umuntu iyo asarura akoresha ubwenge. Icyayi cyacu usanga ari cyiza kurusha icy’abakoresha imashini kuko yo idatoranya. Kandi mu Rwanda abakozi turabafite. ”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, Assoumpta Byukusenge, asaba abatuye i Nyaruguru badafite imirimo ifatika gutekereza kwiga gusoroma.

Asaba kandi abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa gutangira gutekereza ku kubaka amacumbi yakwifashishwa n’abasoromyi baturutse kure, kuko na byo byafasha mu kubona abakozi bakenewe muri uyu murimo wo gusarura icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka