Perezida wa Angola ategerejweho gufasha u Rwanda na RDC kugarura umubano

Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.

Ibiganiro byiga ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, byahuje kuri uyu wa Gatatu abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari na we uyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ndetse na Uhuru Kenyatta, umuhuza muri ibi biganiro.

N’ubwo iyi nama yabereye mu muhezo, ibinyamakuru byo muri Angola byatangaje ko Perezida Lourenço wa Angola yasabye abo bayobozi kwemeza gahunda yashyizweho hagamijwe kugarura amahoro muri RDC.

Mu bubasha afite nk’Umuyobozi w’Inama mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Perezida Lourenço yitezweho kuba yafasha ibihugu by’u Rwanda na RDC kongera kubana neza.

Bimwe mu bihugu bya EAC mu minsi ishize byohereje ingabo zihuriweho mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasizuba bwa RDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza ndi umunyamakuru wimenyereza umwuga witangaza makuru kuri RBA musanze nishimira uburyo mutugezago inkuru zicukumbuye .... ibibiganiro byitezweho gushaka umuti kukibazo cya DRC kandi dusabe abayobozi baza kuvuguta umuti wibibazo bya congo kuhahaguruka byibuze haraho bivuye naho bigeze kandi heza bityo umutekano ugaruke hagati yibihugu byombi

Murakoze cyane KT

Enock Rukebesha yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka