Amajyepfo: Imvura idasanzwe yafunze umuhanda Kaduha-Gitwe-Kirengere

Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu muhanda atari nyabagendwa kubera ko amazi yuzuye akarenga iteme rya Mwogo, bituma nta modoka ndetse n’amanyamaguru babasha kuhanyura.

Ati “Umuhanda Kaduha-Gitwe- Kirengeri ntabwo uri nyabagendwa ku binyabiziga n’abanyamaguru kuko iteme rya Mwogo ryuzuye rifunga umuhanda. Turasaba abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga ko bareba indi nzira bacamo”.

CIP Habiyaremye yavuze ko indi nzira ku muntu uri ku ruhande rwa Nyamagabe ari ugusubiza Kaduha-Gasaka-Huye ubwo n’abajyagayo baturutse mu nzira za Kirengeri bagomba gusubira inyuma.

CIP Habiyaremye yasabye ko abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bagomba kwirinda guca kuri iri teme rya Mwogo kuko rishobora kubakururira ibyabo birimo no kubatwarira ubuzima.

Yagize ati “Muri ibi bihe imvura ikunze kugwa ari nyinshi, imihanda iba inyerera ndetse hari n’ibihu ku buryo bishobora kugora abatwara ibinyabiziga. Ni muri urwo rwego twongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka. Baributswa kandi kwirinda guhagarara munsi y’ibiti kuko bishobora kubagwira, bakirinda guhagara ahantu hanyura imivu cyangwa iruhande rw’imikingo no kwirinda kunyuza ikinyabiziga mu biziba n’ibidendezi kuko hari igihe haba ari harehare ikinyabiziga kikaba cyagwamo”.

Polisi yibutsa abatunze ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo kugira ngo nibura bajye mu muhanda bizeye ko ikinyabiziga ari kizima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka