U Rwanda rwatangiye umushinga wo kubyaza ibindi bintu mu bikoresho bya pulasitike

Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batangije umushinga wo gukusanya ibintu bikozwe muri pulasitike no kubinagura bigakorwamo ibindi bikoresho birimo iby’ubwubatsi.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya ashyira imyanda ya pulasitike mu ngarani, aho izakurwa ishyirwa mu ruganda ruyitunganya igakorwamo ibindi bikoresho
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya ashyira imyanda ya pulasitike mu ngarani, aho izakurwa ishyirwa mu ruganda ruyitunganya igakorwamo ibindi bikoresho

Iyi gahunda yitezweho kurinda abantu kujugunya ahabonetse hose imyanda ya pulasitike, cyane cyane amacupa apfunyikwamo ibinyobwa n’amavuta yo guteka, usanga yirunze mu migende y’amazi no mu migezi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yatangije uwo mushinga avuga ko yizeye kubona imyanda ya pulasitike yavuyemo ibikoresho bifite akandi kamaro, ari na ko byunganira gahunda y’Igihugu yo guhanga imirimo.

Dr Mujawamariya ati "Uyu mushinga ntabwo uje kubungabunga ibidukikije gusa, uje no guhanga imirimo, hari koperative z’urubyiruko n’iz’abagore, batangiye kujya bashongesha ibikoresho bya pulasitike bagakuramo amatafari twubakisha ndetse n’amapave dushyira mu mihanda y’imigenderano."

Minisitiri Mujawamariya avuga ko abazashora imari muri ibi bikorwa byo kunagura imyanda ya pulasitike bemerewe igishoro mu Kigega ’Ireme Invest’ cyatangijwe muri uku kwezi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ikigo cyitwa Enviroserve gisanzwe gikusanya ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga, kiri mu biyemeje gukusanya no gutunganya amacupa ya pulasitike kugira ngo havemo ibindi bikoresho.

Umuyobozi wa Enviroserve, Olivier Mbera avuga ko bashyizeho amakusanyirizo y’amacupa yose ya pulasitike, aho ababyifuza bemerewe kuyakusanya no kuyagurisha ku bakozi b’icyo kigo.

Abdul Ruzibiza wa PSF
Abdul Ruzibiza wa PSF

Mbera avuga ko ikirogarama(kg) kimwe cy’ayo macupa kigurwa amafaranga l abarirwa hagati ya 200Frw-300Frw bitewe n’uburyo asukuye.

Mbera ati "Amacupa yose turayafata, impamvu mukiyabona ni uko ubukangurambaga bwari butaraba bwinshi, mu minsi mike iri imbere ntayo muzabona kuko abantu bagomba kumenya ko harimo n’amafaranga ku bayazanye."

Umuyobozi wa Enviroserve avuga ko amacupa agezwa ku ruganda bakayasya, intete zivuyemo zikaba zihabwa abakora ibikoresho by’ubwubatsi cyangwa zikagurishwa hanze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Avuga ko amacupa ya pulasitike yasewe uretse kuvamo amatafari, ngo hakorwamo ibimeze nk’ibidomora bijugunywamo imyanda, cyangwa amasashe yo gupfunyikamo amasabune.

Jeanne Francoise Mubiligi wo mu rugaga rw'Abikorera (PSF)
Jeanne Francoise Mubiligi wo mu rugaga rw’Abikorera (PSF)

Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera(PSF), Jeanne-Francoise Mubiligi avuga ko bafatanyije na Leta kureba uko amacupa ya pulasitike yakusanywa ari menshi akareka kwandagara hirya no hino muri za ruhurura.

Ikigo Enviroserve kivuga ko kugeza ubu gikusanya toni 100 buri kwezi z’ibikoresho bya pulasitike byiganjemo amacupa akoreshwa rimwe gusa agatabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka