M23 yavuze ko itagejejweho imyanzuro iyisaba kuva mu bice yafashe

Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batigeze bashyikirizwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bayisaba kuva mu bice bya Congo yafashe.

Umuyobozi wa M23 abitangaje nyuma y’iyo nama yahuje Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi, Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, Evariste Ndayishimiye.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, ari kumwe na Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, ari kumwe na Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23

Iyi nama yarimo n’Umuhuza mu biganiro by’amahoro bireba igihugu cya DRC, Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Abo bayobozi bashyize umukono ku myanzuro isaba inyeshyamba za M23 kuva mu duce zambuye ingabo za Congo (FARDC) hanyuma umutwe wa M23 ugasubira mu birindiro byawo biri ku kirunga cya Sabyinyo.

Ni imyanzuro igaragaza uburyo abarwanyi ba M23 bazava mu bice bafashe bigashyirwamo ingabo z’Akarere zigomba kuhagenzura mu gihe hategerejwe ibiganiro bihuza Leta ya DRC n’abarwanyi ba M23, kwambura intwaro inyeshyamba za M23 no kuzisubiza mu buzima busanzwe.

Uretse umutwe wa M23 usabwa kuva mu duce wafashe, iyi myanzuro isaba izindi nyeshyamba gushyira intwaro hasi bitashyirwa mu bikorwa hagakoreshwa imbaraga za gisirikare.

Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iyi myanzuro ibareba batayishyikirijwe. Yagize ati: "Nta nyandiko y’imyanzuro twahawe, uretse kubona izenguruka ku mbuga nkoranyambuga, twe dukomeje gushyira imbere ibiganiro by’amahoro byemejwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ari yo nzira yakemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo."

Umuyobozi wa M23 abitangaje mu gihe umutwe ayobora wahawe isaha ugomba kuba wamaze kuva mu bice wafashe biri muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi bingana na 1/3 cy’u Rwanda.

Uretse M23 yahawe igihe gito, umuvugizi wa gisirikare wa M23 Maj Willy Ngoma atangaza ko badashobora gusiga imiryango yabo iri mu kaga.

Agira ati: "Turabyumva ku mbuga nkoranyambaga kandi dufite inzego zidukuriye, niba ibintu bivugwa, duhabwe inyandiko. Turabwirwa kuva aho twafashe ngo dusubire inyuma ariko ntitubwirwa aho kujya, niba tujya i Burundi, France, Madagascar cyangwa Singapore, ntabwo tubwirwa aho kujya. Murabyibuka 2012 twararwanye dufata umujyi wa Goma, twaje gusabwa kuwuvamo kugira ngo habe ibiganiro turabyubahiriza, ariko icyabaye Ingabo z’amahanga zaje kuturasaho.”

Yakomeje ati “None bongeye kutubwira ngo dusubire inyuma, turajya hehe? Imiryango yacu ubu iri mu kaga. Twasabye ibiganiro, ibyo dusaba ntibyubahirizwa, ibiganiro byabereye i Nairobi Leta ni yo yabidusohoyemo nyuma yo kutugabaho ibitero, nibatubwira gusubira inyuma batubwire aho kujya kuko ntituzasubira mu buhungiro."

Kimwe mu bibazo bikomeje kwibazwaho ni igikurikira nyuma y’uko igihe abarwanyi ba M23 bahawe kiba cyarangiye nibadasubira inyuma.

Intego y’ingenzi y’iyo nama nk’uko Itangazo ryasohotse nyuma yayo ribivuga, kwari uguhagarika intambara no gusaba umutwe wa M23 kuva mu birindiro byose umaze gufata muri aya mezi, nk’uko amasezerano ya Nairobi(Kenya) na Luanda(Angola), ndetse n’imyanzuro yafatiwe i Bujumbura bibiteganya.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama rigira riti "Inama yanzuye ko gushyamirana muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO bigomba guhagarikwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhagarika ibitero kuli FARDC aliko yo yemerewe kubatera ntibirwaneho!!iyi myanzuro irapfuye

Lg yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka