Perezida Kagame ari muri Niger aho yitabiriye inama ku iterambere ry’inganda

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.

Iyi nama iriga ku bikorwa byo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane wa Afurika ku iterambere ry’ubukungu rirambye.

Mu biganiro abitabiriye iyi nama bagirana, baragaruka no ku ntambwe uyu mugabane uri gutera igana ku cyerekezo wihaye cya 2060 ndetse no ku ntego z’iterambere rirambye za UN ziswe SDGs zigomba kugerwaho bitarenze umwaka wa 2030.

Aha barimo bamuha ikaze muri iki gihugu
Aha barimo bamuha ikaze muri iki gihugu

Abayobozi batandukanye bararebera hamwe aho urwego rw’inganda muri Afurika rugeze mu iterambere, inzitizi rugihura na zo n’icyakorwa kugira ngo ibihugu bigize uyu mugabane bigere ku ntego byihaye zo guteza imbere inganda.

Mu rwego rwo gukomeza ubuhahirane no gushora imari mu by’ubucuruzi kuri uyu mugabane, ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe biherutse gutangiza isoko bihuriyeho byise African Continental Free Trade Area.

Ababyinnyi bo muri Niger bakiriye Perezida Kagame muri ubu buryo
Ababyinnyi bo muri Niger bakiriye Perezida Kagame muri ubu buryo

Iyi nama ifite Insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengangijwe izindi nzego z’ubukungu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka