Konti zari zarahagaritswe kuri twitter zigiye gukomorerwa

Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.

Elon Musk umuyobozi wa Twitter
Elon Musk umuyobozi wa Twitter

Ni icyemezo uyu muherwe yafashe nyuma yo kubazwa n’abatari bacye niba konti zafunzwe n’uwari nyir’uru rubuga mbere, zaba zizongera gukomorerwa.

Mbere yo gufata icyemezo yabanje gukoresha amatora
Mbere yo gufata icyemezo yabanje gukoresha amatora

Nyuma yo kwakira ubwo busabe Elon Musk, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter abaza abantu icyo babivugaho maze akoresha amatora aho abifuza ko izo konti zigarurwa bagize amajwi 72% mu gihe abatarabyifuzaga bo bagize 28%.

Nyuma yo kubona icyo abamukurikira bifuza, Elon Musk yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati: “Abaturage bavuze”, kubabarira no gukomorera izi konti bizatangira mu cyumweru gitaha”. Yunzemo ati: “Vox Populi, Vox Dei” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo Ijwi rya rubanda ni ijwi ry’Imana.

amatora arangiye yatangaje icyemezo afashe
amatora arangiye yatangaje icyemezo afashe

Elon Musk yakunze gusobanura ko yongeye kugura urubuga rwa Twitter kuko arufata nk’ahantu rubanda bisanzurira ibyo ngo bikaba ari ibintu by’ingenzi cyane muri demokarasi mu Isi.

Elon Musk kandi yari amze iminsi micye agaruye konti y’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, cyakora kuva yamugarura nta kintu na kiwme yari yandika ku rukuta rwe n’ubwo abamukurikira barushaho kwiyongera cyane.

Trump kuva bamugarura ntaravuga
Trump kuva bamugarura ntaravuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka