Mu mukino wo mu itsinda rya munani ariryo rya nyuma wabaye ku isaha ya saa kumi nebyiri ikipe y’igihugu ya Portugal yatsinze Ghana ibitego 3-2. Portugal yabanje igitego ku munota wa 65 gitsinzwe na Cristiano kuri penaliti ku ikosa ryari rimukorewe.
Ghana yari yatangiye gukina neza yahise ikanguka yishyuye igitego cyatsinzwe na Andrew Ayew Dede ku mupira yahawe na Mohamed Kudus.

Umutoza wa Ghana aba basore bari bagize uruhare muri iki gitego yahise abakuramo. Akibakuramo nta minota yashize Portugal ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Joao Felix ku munota wa 78 cyakurikiwe nicya gatatu cyatsinzwe na Rafael Leao munota wa 80 ku mipira yose yatanzwe na Bruno Fernandez.

Ghana yakomeje gukina neza itanga ikizere ko ishobora kubona ibindi bitego. Ibi byashobotse ku munota wa 89 aho Osman Bukari yatsinze ibitego cya kabiri. Uyu mukino wongeyeweho iminota icyenda(9) Ghana yakomeje kotsa igitutu Portugal abakinnyi nka Inaki Williams bahusha uburyo bwashoboraga kwishyura igitego ariko umukino urangira itsinzwe Ibitego 3-2.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya karindwi Korea Yepfo yanganyije na Uruguay 0-0.
Mu itsinda rya karindwi ikipe ya Cameroon yatsinzwe n’u Busuwisi igitego 1-0 cyatsinzwe na Embolo ukomoka muri Cameroon byatumye yanga kwishimira igitego yatsinze igihuhu cye cy’amavuko mu gihe ikipe y’igihugu Brazil ihabwa amahirwe yo gutwara Igikombe, mu mukino utari woroshye yatsinze Serbia ibitego 2-0 byatsinzwe na Richarlison ku munota wa 62 nuwa 73 ibitego byagizwemo uruhare na Vinicius Junior byombi.


Kuri uyu wa Gatanu haratangira Imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda hakina itsinda rya mbere nirya kabiri.
Itsinda rya mbere:
15h00: Qatar na Senegal
18h00: U Buholandi na Ecuador
Itsinda rya kabiri:
12h00: Wales na Iran
21h00: U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
National Football League
Ohereza igitekerezo
|