Canada igiye kwakira abimukira miliyoni 1,5 kugeza mu 2025
Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka ‘baby boom’ (1946 – 1964), n’ubwo abaturage bacyo badashyigikiye uwo mugambi wo kuzana abantu benshi bavuye mu mahanga.

Ni gahunda yatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi, na Leta ya Canada, ivuga ko izinjiza buri mwaka abimukira 500,000 kugeza mu 2025, abimukira hafi miliyoni 1,5 bakazaza muri icyo gihugu mu myaka itatu iri imbere.
Iyi gahunda izatuma Canada yakira hafi inshuro umunani z’abahabwa uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza buri mwaka, n’inshuro enye kurusha umuturanyi wayo wo mu Majyepfo, Amerika.
Ariko ikusanyabitekerezo riheruka ryerekanye ko hari abanya-Canada batishimiye kwakira abo bantu bashya.
Mu 2021, Canada yari ifite intego yo kwakira impunzi 59,000, hafi inshuro eshatu kurusha abo yari yakiriye mbere.
Mu kiganiro na CBC, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Sean Fraser, yavuze ko batabigezeho kubera gufunga imipaka ya Canada n’ahandi ku isi bitewe na Covid-19.
Kugeza mu 2023, Canada igamije gutuza impunzi 76,000.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nange ndasha kujya muri Canada pe
Mwiriwe neza,mwatubwiye uburyo application zizakorwa ndetse na Wbsite izwi twacaho!Mudufashe it information ninziza kuri twe!mwanatubwira ibisabwa! murakoze cyane
None c ko mbona iyi gahunda ari nziza mwatubwira igihe kwiyandikisha bizabera ndetse na link tuzajyana dukoresha,ndetse niba Hari na forms tuzakoresha,cg ibisabwa ngo dukore application.Murakoze
Amakuru yanyu nshuti ? Bisaba iki kugirango umuntu ya applyinge ? Umuntu yaca kuyihe website yabo iri official ? Murakoze cyane.
Aya makuru nibayaduhe turayashaka kbs
Mwaraye neza cuti zanje!
Kugira ngo umuntu abashe kwiyandikisha ngo aje mwuwo mubare yaca kuyahe site ?!!
Murambarira
Ewan ko baba baturemeye kwer? Nyegereje 4yrs