Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33 mu Kiyaga cya Kivu, muri bo babiri bitaba Imana, abandi batatu ntibahita baboneka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, waje mu Rwanda mu nama y’inzego zirwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye (…)
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al-Fitr.
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yahamagariye Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwimika umuco wo kugandukira Imana, baharanira kurwanya ikibi, kugira ngo babashe kubaho, bagendera kuri gahunda nzima ari nako buzuza inshingano z’ibyo basabwa gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba by’amashuri muri Ecole des Sciences de Musanze, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abana kwiga bisanzuye.
Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Australia, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga Miliyoni.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bateraniye mu nama idasanzwe kuri iki Cyumweru, aho bayivuyemo biyemeje kubaka ikipe ya Rayon Sports ikomeye mu mwaka utaha w’imikino
Uwahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru (ruhago) mu Rwanda, Jimmy Mulisa, yabwiye urubyiruko rukunda uwo mwuga ko uzabageza kure nibirinda SIDA.
Umusaza Sentama John wo mu Kagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko agiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 28 ize zinyazwe n’interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abatabazi (EX-FAR).
Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, usoza igisibo cya Ramadhan, bakaba bishimiye kwizihiza uyu munsi bateraniye hamwe nyuma y’imyaka ibiri batabikora.
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Kehrer Thilo na Julian Draxler hamwe n’imiryango yabo bari mu Rwanda, ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Mali tariki 30 Mata 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri Hôtel de l’Amitié iri mu Murwa Mukuru wa Bamako.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe, mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abantu bane bacyekwaho gukwirakwiza udupfunyika 1,688 tw’urumogi mu bice bitandukanye.
Abubatsi 63 bakorana na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bahawe ibyemezo by’ubumenyi bwo kubakisha amatafari akorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘RowLock Bond technology’ nyuma y’uko bari bamaze iminsi itanu babihugurirwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 5,220 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye ni batatu b’i Rubavu n’umwe w’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (…)
Kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, yahatsindiye Etoile del’Est ibitego 3-1 bikomeza kumanura icyizere cy’iyi kipe y’Iburasirazuba, cyo kuba yaguma mu cyiciro cya mbere.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yemeje ko ku wa Mbere tariki ya 2 no ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 ari iminsi y’ikiruhuko.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bwongereza, ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe 1994.
Kuri uyu wa 30 Mata 2022, Gahekire Frederick warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, watemewe inka mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28, abikorera bo mu Karere ka Nyagatare (PSF) bamushumbushije inka ebyiri.
Ubwo Kigali Today yaganiraga n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uhagarariye abafite ubumuga, Hon. Mussolini Eugène, yavuze ko muri Jenoside abarwayi bo mu mutwe nabo bishwe nk’abandi, kuko gahunda kwari ukurimbura Umututsi, gusa ngo nta bushakashatsi burakorwa kugira ngo hamenyekane abafite ubumuga bishwe (…)
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day, aho yagaragaye mu gace ka Biryogo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku Kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022, ari umunsi w’akazi nta kiruhuko gihari, nk’uko benshi babitekerezaga nyuma y’uko iminsi ibiri y’ikiruhuko ihuriranye.
Abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bananiwe gukura munsi y’ubutaka abana babiri bagwiriwe n’inkangu, kubera ko n’ubu ubutaka bukomeje kuriduka, ubuyobozi bukaba bwabagiriye inama yo kuba babihagaritse hakazabnza kumuka.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ku biro by’ubuyobozi biri mu karere ka Chai.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Ntarama, hibutswe Abatutsi batazwi umubare bapfuye bamizwe n’isayo mu rufunzo ruzwi nka CND.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,602. Abo bantu barindwi barimo batatu babonetse i Burera, babiri boneka i Rutsiro, umwe i mu Mujyi wa Kigali n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu (…)
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje ko bakomeje kuyakura mu buhugu bihana imbibi n’u Rwanda, bayinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yitabiriye Kongere Nkuru y’uwo muryango yabereye muri Kigali Arena, akaba yavuze ko Abanyarwanda bahaganye no kubaho, kandi ko bagomba kubaho byanze bikunze.
Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje imikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, aho ikipe ya Mukura VS yigeze kumara imikino 11 idatsindwa yujuje itatu itabona intsinzi, Gicumbi FC igakomeza kwegera umuryango w’icyiciro cya kabiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, binyuze mu biganiro n’abaturage bizakorwa biciye mu cyumweru cyahariwe Umujyanama.
Ikipe ya Rayon Sports na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa shampiyona wabereye i Nyamirambo, abarayons baririmba Bugesera bibutsa abakinnyi ko bagomba kuyitsinda.
Mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zirimo gukiza amaragara yazo, Umuryango OTAN n’ibitwaro biremereye wasatiriye umupaka w’u Burusiya wose aho witegura kurasana na bwo.
Abana ibihumbi 237 bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu kigero cy’imyaka itatu kugeza ku icyenda, bashyiriweho gahunda yo kubigisha gusoma, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho mu burezi bw’abana by’umwihariko mu kumenya gusoma.
Abakinnyi b’ibyamamare mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, aho baje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Tariki ya 28 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau, ifatanyije na Kaminuza ya Gaston Berger iri mu Karere (Region) ka Saint Louis, gaherereye mu Majyaruguru ya Senegal mu bilometero 287 uvuye mu murwa mukuru Dakar, bateguye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya (…)
Ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), bafashe uwitwa Ndayishimiye Theophile na Murengera Narcisse, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwibutse ku nshuro ya 28 abari abakoze ba Caisse Sociale, yaje guhinduka RSSB, bishwe urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazira ubwoko bwabo.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali, inshuti n’imiryango bibutse abazize Jenoside biciwe ku musozi wa Nyiraruhinga uzwi ku izina rya Ruzirabatutsi (hafi y’uruganda rwa Ruliba kuri Nyabarongo).
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturutse mu bihugu 9, bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force-EASF), ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, basoje amahugurwa, bungukiyemo ubumenyi mu birebana n’igenamigambi rihuriweho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu cumi na bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,640.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, Johnston Busingye, yashyikirije nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagifite intimba ku mutima y’ababo biciwe mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Midiho bataboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Mu nama yahuje Guverinoma n’inzego z’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bifuza kuvugurura Politiki y’itangazamakuru, ndetse agasaba abayobozi kubigiramo uruhare.
Ikipe ya AS Kigali yongeye gutsinda Gasogi United bwa kabiri yikurikiranya, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abanyamahirwe batatu ari bo Makuza Patrick, Mukundente Fiona, na Nahasoni Innocent, baherutse gutsindira amatike abemerera kwerekeza mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona wahuje amakip ya Arsenal na Manchester United.
Banki ya Kigali (BK Plc) yashyiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga uburyo babona serivisi za Banki z’Igihugu cyabo, binyuze mu gufunguza konti yitwa ‘BK Diaspora Banking’ izajya ibagezaho serivisi zose bakeneye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuru uyu wa Gatanu tariki 29 mata 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr. Lemogang Kwape hamwe n’itsinda rimuherekeje.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, basanga gusura ibice ndangamateka biri ahantu hatandukanye mu gihugu, ari kimwe mu bizatuma barushaho gusobanukirwa byimbitse, ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka zayo n’icyo bakora ngo baharanire ko itazongera ukundi.