Ngororero: Umuhanda wa Muhanga-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa

Ni umuhanda wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri no ku wa gatatu ikuzuza Nyabarongo, bituma amazi yuzura mu muhanda ndetse asandara no mu myaka y’abaturage yegereye Nyabarongo.

Amazi yari yasatiriye umuhanda
Amazi yari yasatiriye umuhanda

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba, Mukamana Soline, ahaherereye uyu muhanda wahagaritswe kubera imvura nyinshi, avuga ko ahagana saa yine zo muri iki gitondo tariki 24 Ugushyingo 2022 uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Nyuma yuko iyi mvura iguye ikangiza imyaka y’abaturage, abahinzi basabwe kujya bashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo batagira ibihombo bikabije mu gihe byangijwe n’ibiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Mukamana Soline, ku murongo wa telefone yashimangiye ko umuhanda wuzuyemo amazi cyane cyane aho uwa Muhanga uhana imbibi n’uwa Ngororero, ndetse imyaka irangirika.

Mukamana yahaye ubutumwa abaturage bubakangurira gushinganisha imyaka yabo. Ati:"Ahantu mu gishanga burigihe dukangurira abaturage kutahahinga, harubwo babirengaho bakahahinga, ariko tubakangurira byibuze gushinganisha imyaka ya bo kuko iyo batabikoze habaho igihombo cyane ko ibiza biza bitunguranye. urugero ubusanzwe hariya hakunze kuzura mu imvura igwa muri Mata, imvura yo mu Ugushyingo nta narimwe yigeze yuzuza Nyabarongo ku buryo iteza ibibazo nkibi. Imvura yo muri Mata akenshi yasangaga abaturage barasaruye muri Gashyantare na Werurwe kuburyo igwa nta myaka iri mu murima, ibi rero byatunguranye".

Amazi yari menshi cyane, ariko agenda agabanuka
Amazi yari menshi cyane, ariko agenda agabanuka

Yongeyeho ati “Twihanganishije abahinzi bagezweho n’ingaruka, tugashima ko nta muturage wahaburiye ubuzima ndetse tunakangurira abaturage gushinganisha ibihingwa byabo mu gihe habaye ibiza ubwishingizi bubagaboke, kuko nkubu imyaka yabo kuri ubu yangiritse yose kandi nti yari ishinganishije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka