BK na MTN batangije umushinga uzongera umubare w’abatunze Smartphones

Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.

Ni umushinga wiswe ‘Macye Macye’ aho buri wese ubyifuza ashobora kwaka inguzanyo ya telefone yifuza akayihabwa, ubundi akajya yishyura macye macye yaba ku munsi, mu cyumweru cyangwa nyuma y’ukwezi bitewe n’ibyo yumva bishobora kumworohera, akabikora mu gihe cy’amezi 12.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi

Ku ikubitiro uyu mushinga uratangirana na telefone zo mu bwoko bwa Mara Phones, Tecno, Infinix, iTel, Samsung na Nokia, gusa ngo mu minsi iri imbere bazongeramo izindi zirimo ubwoko bwa iPhone.

Uyu mushinga kandi uzanafasha Leta kugera ku ntego yayo y’uko muri 2024, nibura 85% by’Abanyarwanda bagomba kuba batunze izi telefone, mu gihe uyu munsi abazitunze babarirwa kuri 40%.

Umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi Desire Ruhinguka, avuga ko ari uburyo buzafasha abifuza gutunga telefone zo muri ubwo bwoko cyangwa kugira abandi bazigurira kubigeraho bishyuye amafaranga macye macye.

Ati “Uburyo abakiriya bacu bazajya bakoresha mu kwishyura ni ubwa mobile money, biturutse ku buryo umukiriya azaba yifuje niba ari buri munsi cyangwa buri cyumweru. Ayo mafaranga azajya akurwaho nk’uko wabyifuje nk’umufatabuguzi, abakiriya bose aho bari bashobora kujya kuri telefone zabo bagakanda *182*12#, bakagenda bareba ibisabwa, icyo umufatabuguzi asabwa ni uko amenya amabwiriza arimo kugira ngo ube wakwemererwa gufata iyo telefone.”

Iyo umukiriya amaze kwiyandikisha hakurikiraho ko ajya kureba telefone yemerewe kuba yafata, biturutse ku bushobozi bwe bwo kwishyurwa, aho MTN ibubwirwa bitewe n’uko asanzwe akoresha mobile money cyangwa kugura amayinite, ari na byo bimwemera kujya mu cyiciro runaka.

Telefone umukiriya uri mu cyiciro gikiriritse ashobora guheraho n’iyo ashobora kwishyura amafaranga 230 ku munsi, 1100 ku cyumweru, cyangwa akishyura agera 7000, byose bigakorwa mu gihe cy’amezi 12.

Benjamin Mutimura ni umukozi wa BK ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, avuga ko umwenda uzajya utangwa na BK.

Benjamin Mutimura
Benjamin Mutimura

Ati “Abantu bazajya bajya ku maduka ya MTN ndetse n’ahagurishyirizwa terefone bakire ubusabe bwabo, amadosiye yabo bayatuzanire nka Banki ya Kigali kugira ngo dosiye zabo zemezwe”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko nubwo hari ubundi buryo bwinshi bugamije gufasha Abanyarwanda kubona terefone zo mu bwoko bwa smartphone.

Ati “Iyi macye macye ntabwo ari yo yonyine muzabona, mu minsi iri imbere muraza kubona n’izindi gahunda dushyiraho, natwe nka Leta, kuko ni ngombwa ko dushakisha uburyo bwakorohereza umuturage kugira ngo abashe gutunga telefone. Intego ni uko nibura mu mezi 24 ari imbere dushobora kuba twageze kuri 85% by’Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa zigezweho, uyu munsi uwo mubare ukaba uhagaze kuri 40%”.

Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda
Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwaramuka rugeze kuri iyi ntego rwihaye, rwaba Igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite umubare munini w’abaturage batunze telefone zo mu bwoko bwa Smartphones.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kigali today muri intangarugero, ndabakunda cyane!

alias yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka