Itsinda rya Hillsong London ryageze i Kigali

Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.

Hillsong London, yageze i Kigali bari kumwe na Bishop Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, kikazabera muri BK Arena.

Uretse Hillsong London na Bishop Benjamin Dube uri mu baramyi bakomeye muri Afurika, iki gitaramo kizaririmbamo na Aimé Uwimana.

Abateguye iki gitaramo batangaje ko impamvu bongeye gutumira iri tsinda rya Hillsong London ari uko ubwo baheruka mu Rwanda muri 2019 bakoze igitaramo cyiza cyakoze ku mitima ya benshi.

Bikazaba n’umwihariko wo guha umwanya abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu muziki w’umwimerere.

Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe na Rwanda Events ifatanyije na AFLEWO Rwanda ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo agurishirizwa kuri BK Arena no mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka