Abasaga 100 bahatanye mu cyiciro cya nyuma cya ArtRwanda-Ubuhanzi

Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi mu nganzo bahisemo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ni bwo amarushanwa ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu yakozwe.

Art Rwanda-Ubuhanzi igamije gushakisha no gushyigikira urubyiruko rufite impano. Ni irushanwa rizenguruka igihugu hashakishwa abanyempano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Amarushanwa y’Icyiciro cya Kabiri cya Art Rwanda- Ubuhanzi yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu ku wa 10 Kamena 2022.

Amajonjora y’ibanze yatangiriye mu Burasirazuba, aho ku wa 16-18 Kanama 2022, abahatana bahuriye i Kayonza.

Nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose hatoranyijwe abahanzi 149 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Aba ni bo bahatanye ndetse bagomba gutoranywamo 10 muri buri cyiciro bazavamo umwe uzahembwa.

Umuhanzi uririmba, Safari Ismaël, ni umwe mu bahatanye uyu munsi.

Imbere y’akanama nkemurampaka yerekanye ubuhanga afite mu kuririmba indirimbo ziri mu mujyo wa karahanyuze.

Uyu musore w’i Rusizi yaririmbye “Rwaranyemeje” yiyandikiye na “Amahoro ku giti cy’umuntu” ya Nkurunziza François.

Nshimirimana James ni umuhanga mu gufata amafoto na we yagaragaje impano ye mu gufotora.

Yasobanuye ko yibanda ahanini ku mafoto yerekana ibihe bya kera mu mateka y’u Rwanda bifite igisobanuro runaka.

Uyu musore yerekanye amafoto yafashe arimo iyo yise “Together we can” y’abana bo ku muhanda bizeye ko imbere habo ari heza.

Ishimwe Andrée Lucette ni umunyamideli utanga icyizere, na we yamuritse imyenda akora mu budodo yifashishije ikoroshi.

Imyambaro ye ishobora kwifashisha mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa mu mbeho, abahanzi bashobora kuyambara bagiye ku rubyiniro cyangwa bari gufata amashusho y’indirimbo n’ibindi bikorwa byabo.

ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, mu gushakisha impano z’urubyiruko no kuzishyigikira kugera aho zibasha gutunga ba nyirazo.

Biteganyijwe ko ibirori byo guhemba abatsinze bizabera muri Kigali Convention Centre ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2022.

Abahanzi batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose.

ArtRwanda- Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018 ariko idindizwa n’Icyorezo cya COVID-19. Abahanzi 68 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bashyizwe ku isoko ry’umurimo muri Mata 2022.

Mu 2021 bari bamaze gushinga ibigo 11, byatanze imirimo ku rubyiruko rugera kuri 400 aho bashobora kwinjiza miliyoni 80 Frw.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka