Akura za Tattoos ku mibiri y’abapfuye zigasigara mu miryango ya ba nyakwigendera nk’urwibutso

Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.

Akibaza icyo kibazo, ubwa mbere barasetse gusa, ariko uwo mugabo n’umuhungu batangira gutekereza cyane kuri icyo kintu. ‘Tattoos’ cyangwa se inyandiko cyangwa amashusho abantu baba bariyandikishijeho ku mibiri yabo, baba babiha agaciro cyane ndetse n’imiryango yabo ibiha agaciro, ku buryo rero ngo ari ibintu by’ingenzi kuba byabikwa na nyuma y’urupfu rw’ababyishyizeho.

Nyuma yo kwiga uburyo bwo kuvana Tattoos ku mubiri no kuzibika neza, Uwo mugabo witwa Sherwood n’umuhungu we, bashinze Sosiyete bise ‘Save My Ink Forever’ batangira no kwakira abakiriya babagana.

Kyle Sherwood yagize ati “Tugerageza kubikora ku buryo bwiyubashye bishoboka. Ku bantu, bimwe muri ibyo bintu, biba bigizwe n’ubugeni. Biha umuryango andi mahirwe, aho gusigarana urwibutso rw’ibyakorewe mu muhango wo gushyingura gusa, tubafasha gusigarana agace kamwe mu byari ku mubiri w’uwabo bakundaga. Ni umurimo w’ubugeni, kandi rwose birashimishije kureba za ‘tattoos’ tubona.”

‘Save My Ink Forever’ ivuga ko ari yo sosiyete yonyine ikora ibyo kubika za ‘Tattoos’ ku buryo bwiza n’ubwo itajya yemera gutangaza uburyo ibikoramo, gusa ngo ni ibintu bikorwa mu mezi ari hagati y’atatu n’atanu. Iyo birangiye umukiriya ahabwa ‘Tattoos’ y’uwe wapfuye iri ku kintu na cyo cy’ubugeni kidakenera gusanwa cyangwa gukorerwa ikindi kintu.

Mu mwaka wa 2018 ‘Save My Ink Forever’ yavanye za ‘Tattoos’ 100 ku mubiri izitunganya neza mu buryo bwo kuzibika, ariko kuva ubwo umubare w’abasaba serivisi zabo ngo wakomeje kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka