Perezida Kagame na bagenzi be bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, baraye bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum

Iki gikorwa cyo gusangira ku meza cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau, Mokgweetsi Masisi wa Botswana n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger ejo kuwa 24 Ugushyingo aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.

Iyi nama igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika irimo kubera muri Niger kuva ku wa 20 kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022.

Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika ntawe uhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’.

Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika.

Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye.

Kugeza ubu, ibihugu 44 byo ku mugabane wa Afrika ni byo byamaze kwemeza amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Afurika, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu umunani byatoranyirijwe gutangirizwamo iryo soko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka