Ibi Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA akaba yabitangaje mu mpera z’iki cyumweru twashoje ubwo yasuraga iri rerero ry’umupira w’amaguru riherereye Kacyiru aho basanzwe bitoreza ku kibuga cy’ahazwi nko kuri Croix Rouge.

Gérad Buscher yagizwe umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA muri Gicurasi uyu mwaka yatangiyera gusura amashuri n’amarerero yigishirizwamo umupira w’amaguru arimo ES Sumba ya Nyamagabe na Kiramuruzi Primary School y’i Gatsibo.

Kuri iyi nshuro hakaba hari hatahiwe Gasabo Gorilla Football Academy, aho nyuma mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yatangaje ko yanyuzwe n’uko yasanze bahagaze.
Yagize ati “Maze amezi atarenga abiri ndi Umuyobozi wa tekinike wa Ferwafa aho nashoboye gukurikirana shampiyona y’icyiciro cya mbere, nkavugana n’abatoza ndetse nkabonana n’abayobozi ba siporo mu byiciro bitandukanye.”
“Gusa buri wa Gatanu w’icyumweru ngerageza gusura amarerero y’umupira w’amaguru ariko henshi nageze nta bikoresho bihagije bafite mu gihe n’ababatoza nta bumenyi buhagije bafite. Nakunze uko hano(muri Gasabo Gorilla Academy) ubona ko bafite ibikoresho byuzuye ndetse n’abatoza babo bafite ibyangombwa byo gutoza abana.”


Gasabo Gorilla Football Academy ihagarariwe na Justin Kayihura, ihuza abana kuva ku myaka yo hasi aho yigisha abana mu ndimi zose cyane cyane igifaransa n’icyongereza. Iyi ikaba ikina amarushwanwa menshi mpuzamahanga aho ayo iherukamo ari ayabereye Dubai yahuje ama academies amwe yo muri Africa n’aya Asia.

Mutezinka Prisca wamaze imyaka itanu ari Umunyamabanga mu Ijabo Ryawe Rwanda akaba umwe mu bayobora iri rerero, yanatubwiye ko mu irerero ryabo bafite abana bajya kwitoreza mu mashuri ya ruhago akomeye nk’aya Arsenal na PSG iyo bigeze mu gihe cy’ibiruhuko.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|