Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda basuye aharasiwe umusirikare wa Congo

Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko aba basirikare bajyanywe kwerekwa aho uwo musirikare yarasiwe nka bamwe mu bajyanama mu bya gisirikare bo muri Ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, kugira ngo bakurikirane uko byagenze kugira ngo umusirikare wa RDC arasirwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda.

Iri tsinda ryasobanuriwe ko umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda.

Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utarahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Congo yabanje kwanga umurambo w’uyu musirikare kugira ngo isibanganye ibimenyetso by’ubushotoranyi nyuma iza kwemera kuwutwara mu gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo.

Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda tariki 18 Ugushyingo 2022.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ingabo za FARDC, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo za FARDC hamwe n’umuyobozi ukuriye Kivu y’Amajyarugu, yagize ati: "Nagira ngo mbamenyeshe ko mu ijoro ryo ku itariki ya 18/11/2022 umusirikare wa FARDC yambutse umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarasirwa mu Rwanda ahitwa petite Barrière. Nkaba mbasaba ko mwafasha mu gikorwa cyo kumugarura mu gihugu cye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka