Intsinzi y’ishyaka rya Obiang w’imyaka 80 iramuhesha gukomeza kuyobora Equatorial Guinea

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Equatorial Guinea, imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 20 Ugushyingo 2022, yagaragaje ko ishyaka riri ku butegetsi ari ryo riza ku mwanya wa mbere n’amajwi agera kuri 99%.

Ku bantu hafi 500,000 bari biyandikishije ku ilisiti y’itora muri Equatorial Guinea, abenshi muri bo ngo bavugaga ko bashaka kugumana Perezida Teodoro Obiang Nguema, kuko ngo bamufata nk’umuntu utanga amahoro (faiseur de la paix) mu gihe abandi bavugaga ko bashaka ko ava ku butegetsi kubera ikibazo cy’ibura ry’akazi muri icyo gihugu ndetse ngo n’ubutabera ntabuhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza dukunda amakuru mutugezaho,mukomereze aho

Butare vincent yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka