Umuhanzi Mahoro Isaac agiye gutaramira abakunzi be kuri APACE Kabusunzu

Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu.

Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo azaririmba.

Zimwe mu ndirimbo azaririmba harimo iyitwa Isezerano, Ibihishwe, Urukundo, hakaba n’ indi azaririmba ariko ubu itarajya hanze yitwa ‘Nyigisha’.

Ati “Muri rusange nzaririmba indirimbo zirenga cumi n’eshanu. Ndabizi ko zizashimisha abakunzi banjye”.

Iki gitaramo kandi kizaba kiri kunyura kuri YouTube channel ya Isaac Mahoro TV kugira ngo utabasha kujya kureba aho birimo kubera abikurikirane kuri uwo muyoboro we.

Abifashijwemo n’abajyanama be mu bya muzika, umuhanzi Mahoro avuga ko amaze iminsi akora umuziki hirya no hino muri tumwe mu turere two mu Rwanda akaba yifuje no gukomereza mu mujyi wa Kigali.

Mahoro Isaac
Mahoro Isaac

Uyu Muhanzi amaze kumurika Alubumu ebyiri z’amajwi, imwe iriho indirimbo 10 indi iriho indirimbo 8, akaba ateganya kumurika izindi ndirimbo mu mwaka utaha.

Mahoro yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu, ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza kuririmbana.

Yaje gukomeza gukuza impano ye kuko yakomeje kuba umuhanzi ku giti cye w’indirimbo zihimbaza Imana kugeza n’ubu.

Uyu muhanzi asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera. Arubatse akaba afite umugore n’abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka