Abaganga baturutse muri Israel barimo kuvura abarwaye ‘kujojoba’

Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.

Abaganga umunani bo muri Israel barimo kuvura abarwaye indwara yo kujojoba mu bitaro bya Ruhengeri
Abaganga umunani bo muri Israel barimo kuvura abarwaye indwara yo kujojoba mu bitaro bya Ruhengeri

Ni mu buhamya batanze, ubwo Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr.Ron Adam yabasuraga mu bitaro bya Ruhengeri tariki 22 Ugushyingo 2022, areba n’uburyo imirimo y’ubuvuzi bw’iyo ndwara ikomeje gukorwa n’abo baganga b’impuguke aho bagiye kumara icyumweru bavura abafite iyo ndwara.

Umugore w’imyaka 55 wari utegereje kubagwa, yavuze ko ubwo burwayi bwamufashe mu 1983, ubwo yari agiye kubyara imfura ye, birangira itabayeho.

Ngo yagerageje kongera kubyara ariko inda zigenda zivamo inshuro 12 bitewe n’indwara yo kujojoba. Ni ho ahera avuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse, ashimira Leta y’u Rwanda yabazaniye abo baganga.

Ati “Nafashwe n’indwara yo kujojoba mu 1982, ubu nshaje nta kana uretse ako ndera nyuma y’uko nyina apfuye, numvise bavuga ko hari abaganga baza kuvura abafite indwara yo kujojoba ntega iyihuse nti n’ubwo nshaje reka nze kwivuza ndeke gukomeza kunukira abantu, ubu bamaze kunsuzuma nzabagwa ejo.”

Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yasuye abo baganga bavura Fistule
Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yasuye abo baganga bavura Fistule

N’ubwo abenshi bavuga ko urwaye iyo ndwara ahabwa akato, uwo mukecuru we avuga ko abaturanyi ndetse n’umugabo we bamwihanganiye ntihagira umunena, ahubwo bakamuhumuriza.

Undi mugore waganiriye na Kigali Today nyuma yo kubagwa, yavuze ko iyo ndwara ayimaranye imyaka 19 nyuma y’uko umwana apfuye ubwo yamubyaraga afite imyaka 14.

Yagize ati “Muri 2003 nibwo narwaye iyo ndwara ubwo najyaga kubyara umwana arapfa. Kuva icyo gihe nabayeho mu buzima bubi abantu baranyanga ngo ndabanukira. Umugabo akimara kuntera inda nkiri umwana imiryango yamutegetse kuntunga, ariko nyuma y’uko iyo ndwara imfashe yarantaye ajya gushaka undi mugore”.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yakiriwe n'Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yakiriwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri

Uwo mubyeyi avuga ko yagerageje kwivuriza mu bapfumu, imitungo ye yose irimo n’isambu iragenda, ariko akaba afite icyizere cyo gukira nyuma yo kubagwa n’abaganga z’inzobere.

Abo baturage bashimira Leta y’u Rwanda yabazirikanye ikabegereza ubuvuzi bw’indwara yo kujojoba, bemeza ko itari iboroheye.

Iryo tsinda ry’abaganga bo muri Israël bibumbiye muri MMS Fundation (Mère du Monde en Santé) ifite icyicaro muri Canada, bafite imikoranire n’ibihugu binyuranye bya Afurika mu kuvura indwara zidasanzwe, aho bagiranye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima guhera muri 2016.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko kuba bakomeje kwita ku bihugu bya Afurika, ari uko ari ho bagiye babona umubare munini w’abafite indwara ya Fistule, kandi ko hari icyo ubwo buvuzi burimo gutanga.

N’ubwo byari kuri gahunda ko abo baganga baza kuvura indwara yo kukojoba muri 2019 kubera COVID-19, abo baganga bavuga ko biteguye kuvura umubare munini w’abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri, aho abagera kuri batandatu bamaze gusuzumwa ku ikubitiro bakaba bagiye kubagwa.

Uwo muryango (MMS) udaharanira inyungu uhuriwemo n’abaganga baturuka mu bihugu binyuranye birimo Israel, Canada n’u Bufaransa, ukora nk’abakorerabushake. Wagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibitaro bya Ruhengeri muri 2017, aho ku nshuro ya mbere bavuye 13, nk’uko bivugwa na Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri.

Abaganga bo muri Israel baganira n'Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri
Abaganga bo muri Israel baganira n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo u Rwanda rutaragira impuguke nyinshi mu kuvura iyo ndwara, harimo abari gukorana n’abo baganga mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi buzafasha Abanyarwanda mu buvuzi bw’iyo ndwara.

Avuga ko kuvura iyo ndwara bitwara amasaha menshi. Ati “Uriya mubyeyi bagiye kubaga, baramutangira saa sita z’amanywa, bamurangize saa moya z’ijoro, murumva ko bitoroshye”.

Nk’Uko Dr Muhire Philbert abivuga, mu bitera indwara yo kujojoba, harimo kubyara umuntu adafite imyaka y’ubukure (-18), gutinda ku nda no kubyarira ahantu hatabugenewe (mu ngo, mu nzira n’ahandi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka