Indonesia – Abantu 162 bishwe n’umutingito

Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.

Abantu bahunze umutingito
Abantu bahunze umutingito

Inzego z’umutekano n’ubutabazi muri Indonesia ziri gushakisha niba nta bandi bantu baba bahitanywe n’umutingito wabereye mu Kirwa cya Java, ugatuma abarenga ibihumbi 13 bava mu byabo bakerekeza mu tundi duce dufite umutekano.

Uyu mutingito warukomeye kuko warufite ingufu nyinshi utangirira mu mujyi wa Cianjur uri ku kirwa cya Java ku burebure bwa 10km z’ubujyakuzimu.

Rimwe mu mashuli yasenywe n'umutingito
Rimwe mu mashuli yasenywe n’umutingito

Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi zihutiye kujyana abakomeretse ku bitaro ku girango bitabweho.

Impamvu hakomeretse abantu benshi ni uko agace uyu mutingito wabereyemo gatuwe cyane n’abantu benshi kandi hakaba harangwa n’imisozi miremire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka