Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kiratangaza ko Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye kandi hadafite ingaruka mbi ku buzima. Ibi babitangaje nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu gihe cy’icyumweru kuva tariki 21 kugera tariki 27/11/22. Muri icyo cyumweru hakozwe igenzura mu rwego rwo (…)
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza (…)
I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yagoye Rayon Sports cyane kuko abakinnyi nka Chukwuma Odili, Sadick Sulley bagera cyane imbere y’izamu ryayo ariko ntibabyaze (…)
Abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare basaba bagenzi babo gukora bakiteza imbere kuko ubushobozi babufite aho gusabiriza. Bimwe mu bikorwa bishimira bagezeho harimo ubworozi, ubukorikori n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amazi abiri ari imbere.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zahiye zirakongoka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.
Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar, kuko ari yo makipe ya Afurika asigaye muri iryo rushanwa nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Ghana n’iya Cameroon zitashye.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima bw’abikorera bubashe kubungabungwa neza.
Imikino y’Igikombe cy’Isi kirimo kubera i Qatar, muyikurikira binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya StarTimes. Kugeza ubu umubano hagati y’abareba televiziyo mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’itangazamakuru RBA ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera imikino y’igikombe cy’Isi (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.
Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko mu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6,2%.
Tariki ya 2 Ukuboza 2022, Abepisikopi Gatorika batoye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) umwanya asimbuyeho Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yuzuza imikino itatu idatsinda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abifuza gukora ibizamini bibahesha impushya z’agateganyo, iza burundu n’izisumbuye zo gutwara ibinyabiziga bemerewe kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.
Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko Leta igiye gutangira kwigisha mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu mu mashuri abanza, bagahagarika kwigisha mu cyongereza.
Abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
None tariki ya 2 Ukuboza 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ukunzwe cyane hano ku Mugabane wa Afurika, Joe Boy, yamaze kugera i Kigali, aho azitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Canada ibitego 2-1 bari bahuriye mu itsinda rya gatanu.
Ubwo Guverineri John Rwangombwa yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yakomoje no ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro kimaze iminsi, dore ko ari ikibazo cyatumye ubushobozi bwa bamwe bwo guhaha bugabanuka.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, u Rwanda rwatangaje ko rwakiriye inkunga ya miliyoni makumyabiri z’Amayero (miliyari zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.
David Adeleke, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, we n’umukunzi we Chioma Rowland bwa mbere bongeye kugaragara mu ruhame nyuma gupfusha umwana wabo w’umuhungu w’imyaka itatu.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Uyu umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia.
Itsinda ry’abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, zatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Izi ngabo zatangiye uru ruzinduko mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (…)
Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council - WTTC), bwatangaje ko u Rwanda nk’Igihugu ruzakira iyi nama mpuzamahanga izaba umwaka utaha. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama y’uyu mwaka, yabereye i Riyadh, muri Arabiya Sawudite kuva ku ya 28 – 30 Ugushyingo 2022.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko agiye kuburanishwa mu bujurire tariki 19 Ukuboza 2022 nyuma yo kujuririra icyemezo cy’urukiko kimukatira gufungwa imyaka ine.
Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano. Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.
Ubuzima bw’umukinnyi Nduwayo Valeur wa Musanze FC bwatangiye kumera neza. Ni nyuma y’uko agize ikibazo mu mukino iyo kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri sitade Ubworoherane tariki 27 Ukwakira 2022.
Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya Leta yitwa Sonagol.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye Imiryango mpuzamahanga yohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ko kutarwanya imitwe yose irimo uwa FDLR, ari ugukemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(butuzuye).
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze umujinya ariwo watumye atangaza ko bahagiritse umutoza Alain Andre nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 .
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ubuzima, aribo Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, abakinnyi n’abakunzi ba Golf muri Kigali bateguriwe irushanwa CIMEGOLF, ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’. Iri rushanwa rizahuza abakinnyi barenga 250 ku kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, bahatanira ibihembo bitandukanye.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse byatangaje inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 500 byabonye mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022.
None tariki ya 30 Ugushyingo 2022 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma. Uwarahiye ni Dr Nsanzimana Sabin uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 28 Ugushyingo 2022 hatangajwe ko mu myaka itatu ikoranabuhanga rizaba ryageze mu mashuri yose mu Rwanda.
Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, icyamamare mu njyana ya rap Kanye West (usigaye yitwa Ye), yategetswe kujya yishyura indezo y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ariko urukiko rumwemerera kugira uruhare ku mibereho myiza y’abana babyaranye.
Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze hamwe n’Umuyobozi wungirije w’ako karere, basuye zimwe mu nganda z’i Kigali n’i Bugesera, basanga hari byinshi bagomba guhahirana aho kwibanda ku bituruka hanze y’Igihugu. Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, Jean Habiyambere avuga ko batumizaga hanze ibikomoka ku (…)