Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, avuga ko IBUKA izakomeza kwamagana icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris gifungura Laurent Bucyibaruta.
Ababyeyi bakunze kugaragaza impungenge iyo bigeze mu gihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwana kuko bitwara iminsi no kugaragaza icyifuzo cyo gukurikirana imibereho yabo ku mashuri.
Guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Ugushyingo uyu mwaka, mu Rwanda hazongera kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi ‘Rwandan Epic 2022’, rizaba rigizwe n’uduce dutanu.
Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, byabaye tariki 21 Nzeri mu mujyi wa New York muri Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.
Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.
Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bigaburira abana ku ishuri, barasaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubifasha kubona amafaranga akoreshwa mu kubona ifunguro ry’abanyeshuri, kuko kugeza ubu ataraboneka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,757 byafashwe. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,466 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Mu cyanya cyahariwe inganda mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hashize amezi atatu hatangijwe uruganda rukora ifu ya kawunga, ariko kubera kutagira imashini yumisha umusaruro, ntirukora buri munsi.
Iyo havuzwe abasirikare b’umubiri cyangwa ubudahangarwa bivuze insoro zera (globules blancs/white blood cells), arizo zifasha umubiri guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. MINISANTE ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe kwisuzuma bakareba ko ibyo abaturage bari babategerejeho babatora babishyira mu bikorwa, ariko bakanarushaho gushyira hamwe mu kubakemurira ibibazo.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeli 2022, mu Turere dutandatu kuri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, imiryango 700 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye kubana akaramata.
Buri mubyeyi aho ava akagera aharanira ko umwana we agira ubuzima bwiza, akiga nta nkomyi. Babyeyi, muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri ntimuhangayikishwe no kubura ibikoresho cyangwa amafaranga by’ishuri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira imikino ya CECAFA izatangira ku wa 30 Nzeri 2022 ikazanatanga itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika. Impamvu ishobora gutuma Amavubi atitabira ngo ni ukubera ubushobozi bw’amafaranga butari bwaboneka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 abanyeshuri bose bazaba bageze mu bigo by’amashuri bigaho kugira ngo batangire igihembwe cya mbere cy’Amashuri y’umwaka wa 2022-2023.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi n’abandi bantu bose kugira uruhare rufatika mu kurera neza abana, hagamijwe kubarinda ihohoterwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturiye umupaka wa Uganda mu mirenge y’Akarere ka Burera na Gicumbi, kwirinda ikiyobyabwenge cya Kanyanga, kuko iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango, ikanangiza ubuzima bw’uwayinyoye.
Amakoperative abiri y’abahinzi b’umuceri n’ibigori yahuye n’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye imyaka yabo ikarengerwa n’umwuzure, yashumbushijwe Miliyoni 12 n’ibihumbi 700Frw muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe kugira ngo abahinzi bazongere kubona ibishoro mu buhinzi.
Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe n’abakapiteni bayoboye aya makipe.
Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rurifuza ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, baributswa ko umurezi udaharanira kurangiza amasomo aba ateganyijwe mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri, abangamira ireme ry’uburezi buhabwa abana, akangiza ahazaza habo.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yari iteganyijwe gutangira ku itariki 15 Ukwakira 2022 , yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri ishyirwa ku itariki 29 Ukwakira 2022, kugira ngo imyiteguro yo guha amakipe ibyangombwa izakorwe neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo 1,745. Umuntu umwe wanduye yabonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa (…)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be, Emmanuel Macron w’u Bufarana na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaba bahuriye aho bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe n’ikipe ya Real Foundation nyuma yo kunganya na Kabuye Better Foundation 1-1, zombie zomu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ’umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwa n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yagejeje ku Banyarwanda ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro, yasabye buri wese kwima amatwi abashaka kubatanya.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Makanyaga yavuze ko iyi sabukuru ye yayiteguriwe n’umujyanama we mu bya Muzika uba mu Butaliyani.
Umuhanzi Dukuzimana Emerance uzwi nka Emerance Gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana gakondo, akaba yamaze gukora ubukwe n’umusore yihebeye.
Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, byatangajwe mu gihe umuntu wa nyuma wahanishijwe icyo gihano, yishwe mu 2014.
Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Umurerwa Aisha, arasaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere, gufatira urugero ku Murenge wa Mukama bakegera abafatanyabikorwa bakorera mu Mirenge yabo, kuko bafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko igiye guha amashuri amafishi yuzuzwa n’ababyeyi, kugira ngo abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kugera kuri 11, na bo bazahabwe urukingo rwa Covid-19.
Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge, ruvuga ko rwafashe cocaine isa nk’aho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu, ifite toni 1.8 ikaba igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 292 mu Mafaranga y’u Rwanda).
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bifuza ko ibizava mu ibarura rusange ry’abafite ubumuga, byazahuzwa n’amategeko abarengera, ku buryo amakuru bazabona abyazwa umusaruro ku buryo ufite ubumuga arengerwa n’itegeko.
Tombola yiswe ‘Inzozi Lotto’ ikorwa binyuze ku gukanda *240# kuri telefone irakomeje, aho agace kayo kitwa IGITEGO Lotto gatsindirwa buri munsi kegukanywe n’uwitwa Florentine Harerimana ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, tariki ya 20/9/2022 yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango kuko rifasha ingo gutera imbere.
Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi tariki 20 Nzeri 2022 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,928 byafashwe.
Imiryango itishoboye yo mu turere tugize Intara y’Amajyarugu imaze kubakirwa inzu 184 ndetse yorozwa inka, ihabwa n’ibikoresho bitandukanye. Abahawe izi nzu baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari igikorwa cyiza bashimira aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi kuko cyabavanye mu buzima bwari bugoye babagamo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yakoze imyitozo ya mbere i Casablanca muri Maroc, aho yitegura gukina imikino ibiri ya gicuti
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.