Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)

Abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, baravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari interahamwe z’abakobwa zabaga kuri bariyeri zishinzwe kwica abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, zitwaje ko ngo babatwaraga abagabo kubera ubwiza bwabo.

Bashyize indabo ku rwibutso
Bashyize indabo ku rwibutso

Ibyo kandi ngo byanashyigikirwaga n’ubuyobozi bwariho bwa Komini Masango, kuko hari abapolisi bari bashyigikiye ubwicanyi bakanabukora, kandi interahamwe zikabohoza abakobwa b’Abatutsikazi ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Itariki ya 14 Gicurasi 2023, ni itariki mbi Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Masango, ubu ni mu Murenge wa Kabagari, bibuka kuko ari bwo biciwe ahahoze ari inkambi yari hafi ya Komini, ahari hahungiye Abatutsi benshi, ubu ku rwibutso rwa Jenoside hakaba haruhukiye imibiri isaga 6000, mu gihe abandi benshi bishwe bajugunywe mu migezi irimo Mwogo, Kiryango na Nyabarongo.

Niyiduha Josephine warokokeye mu Kabagari, avuga ko uwari Burugumesitiri Mpamo Isdras wayoboraga iyo Komini, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye, kandi agashumuriza Abatutsikazi interahamwe ngo zibakorere ibya mfura mbi.

Hon. Mukabagwiza ashyira indabo ku rwibutso
Hon. Mukabagwiza ashyira indabo ku rwibutso

Niyiduha avuga ko kuri bariyeri hari interahamwe z’abakobwa zicaga nabi abagore b’Abatutsikazi, kuko zabazizaga ko ari beza.

Agira ati "Hari interahamwekazi zatwicaga nabi cyane, zivuga ngo twazitwaye abagabo ngo twarabenzwe mwebwe murarongorwa none reka tubiyicire mwaraduhemukiye, zikatwica urupfu rubi zipfura abagore imisatsi, no kubashwiragiza bihimura kuri iryo shyari ry’uko Abatutsikazi ari beza".

Niyiduha avuga ko yari afite imyaka 14 muri Jenoside, ku buryo yabashaga kugenda yihishahisha, akaza guhungana n’uwari umucuruzi mu Ruhango bakagera muri Karongi, ahari harinzwe n’ingabo z’Abafaransa, ariko naho ubwicanyi bwakomezaga gukorwa ntibagire icyo bakora.

Niyiduha yarokotse igitero cy’Abatwa cyari kigiye kumuhitana, ubu arubatse kandi yarize aranaminuza akaba ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside akabasha kurokoka akaba amaze kwiyubaka, akaba ashishikariza buri wese warokotse gukomera no kubabarira ababiciye, kugira ngo bakomeze kwiyubaka badafite intimba.

Hon. Mukabagwiza avuga ko abakirisitu bakwiye kubaha bagenzi babo aho kubica
Hon. Mukabagwiza avuga ko abakirisitu bakwiye kubaha bagenzi babo aho kubica

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hazakomeza kwita ku nzibutso no kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, kongera ibice by’inzibutso aho bikenewe, kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu nzira ya ’Ndi Umunyarwanda’, no kwita ku mibereho myiza y’abarokotse Jenoside uko bishoboka.

Iyahoze ari Komini Masango, yiganjemo abayoboke benshi b’idini ry’Abadivantisiti ku buryo hari interahamwe zicaga abatutsi bahurira mu matsinda y’itorero, nk’uko byagendekeye Niyiduha wahigwaga n’urubyiruko rw’abadivantisiti (Abajiya), ari naho Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, anenga abiyitaga abakirisitu kuba barijanditse muri Jenoside bakica abo basenganaga, dore ko n’abihayimana bakoze Jenoside.

Agira ati "Ubundi amadini yakabaye agira uruhare mu guhuza abantu, kandi abayoboke bayo bagakundana kuko byagaragaye mu buhamya, ko aho gukora ibyo ahubwo bishe bagenzi babo".

Niyiduha avuga ko interahamwe z'abakobwa zabaga kuri bariyeri zikica abagore b'Abatutsikazi
Niyiduha avuga ko interahamwe z’abakobwa zabaga kuri bariyeri zikica abagore b’Abatutsikazi

Avuga ko Kwibuka ari umwanya wo kwemera ko imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, ikwiye kuba itangwaho amakuru kugira ngo igaragare, na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Avuga ko Kwibuka ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma kugira ngo abarokotse Jenoside bazirikane aho bageze, bivuye mu bwitange bw’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, no kwishimira ko ejo hazaza hagaragazwa n’imiyoborere myiza no kuzirikana ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwo kwihangana, kwakira no kubabarira.

Asaba kwamaganira kure abakomeje guhembera amacakubiri, abasebya u Rwanda, no kurushaho kugaragaza ukuri kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kunga ubumwe.

Hanashyinguwe imwe mu mibiri yavanywe mu matongo y'abarokotse Jenoside
Hanashyinguwe imwe mu mibiri yavanywe mu matongo y’abarokotse Jenoside
Meya Habarurema avuga ko bazakomeza kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside
Meya Habarurema avuga ko bazakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo banyagwa bábicanyo baragatsindwa n’Imana roho zabo zirakayogeera!!

MUKASA yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka