Abahinzi babangamiwe bikomeye n’imihindagurikire y’ikirere

Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo ku Isi babangamiwe bikomeye n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko bikaba ari ikibazo cyugarije cyane abahinzi bato, kuko ari bo bagerwaho cyane n’ingaruka zabyo.

Abahinzi bo mu bice bitandukanye by'Isi bavuga ko babangamiwe bikomeye n'imihindagurikire y'ikirere
Abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Isi bavuga ko babangamiwe bikomeye n’imihindagurikire y’ikirere

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu y’abahinzi bato irimo kubera i Kigali, hagamijwe gusangizanya ubumenyi ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, ariko banabishakira ibisubizo bagendeye ku mbogamizi bahura na zo.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe muri iyi nama yahuje abahinzi bahagarariye abandi, baturuka mu bihugu bigera muri 40 byo ku migabane ya Afurika, Aziya no mu birwa bya Karayibe na Pasifike, ni ikijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kubasha kubona inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Chantal Ingabire, avuga ko imihindagurikire y’ikirere ari kimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi hafi ya bose ku Isi, gusa ngo mu rwego rwo gukomeza guhangana nayo ku ruhande rw’u Rwanda, hari ibyatangiye gukorwa.

Ati “Hari kimwe kibangamiye cyane abahinzi hafi ya bose, atari muri Afurika gusa ahubwo ku Isi hose, ni ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, aho usanga hamwe hari imvura nyinshi ahandi habonetse izuba ryinshi, ahandi habonetse indwara zituruka ku mihindagurikire y’ikirere. Icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije abahinzi bato, ndetse no mu Rwanda biracyari ikibazo, n’ubwo Igihugu cyashyizemo imbaraga kugira ngo kibafashe, ariko turacyafite imbogamizi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.”

Ati “Ikindi kibazo kiri mu bicyugarije abahinzi bato, kijyanye no kubona inguzanyo, kubona amafaranga bakoresha mu buhinzi, nacyo kiri mu bibazo biri bwigweho muri iyi nama nini. Ikindi kigize intego y’inama ni ikijyanye no gutanga ubumenyi, kugera ku bumenyi na tekinologi, ku buryo bubasha kuboneka mu guteza imbere ubuhinzi, bwagezwa no ku bahinzi babukoresha”.

Ingabire avuga ko hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Ingabire avuga ko hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Kimwe mu byakozwe ku ruhande rw’u Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, harimo kongera ubuso bwuhirwaho nk’uko Ingabire akomeza abisobanura.

Ati “Iyo urebye ubona ko iyi myaka guhera nko muri 2018, aho twatangiriye gushyira mu ngiro iyi gahunda y’imyaka itandatu yo guhindura ubuhinzi, hashyizwemo imbaraga nyinshi cyane kugira ngo twongere ubuso bwuhirwa. Twashyize imbaraga nyinshi nanone mu buryo bwo gufata neza ubutaka dukoresha amaterasi, mu kwigisha abantu uburyo bakoresha amakuru y’iteganyagihe. Byashyizwemo imbaraga hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango nyafurika w’abahinzi (PAFO), Babafemi O. Oyewole, avuga ko n’ubwo ubuhinzi ari rumwe mu nzego zifatiye runini umugabane wa Afurika, ariko usanga muri politiki z’ibihugu budahabwa umwanya uhagije.

Ati “Ibyo bituma abakiri bato batabwitaho, ntibashake kubukora kubera ko baba babona ko atari umwuga watunga umuntu, icyo ni ikibazo gikomeye dufite, kubera ko nitutubaka urwego rw’ubuhinzi tuzagira ibibazo bikomeye by’imirire mibi muri Afurika no ku Isi muri rusange. Ni yo mpamvu dushishikariza za Leta gushora mu buhinzi kubera ko ari ugushora muri ejo hazaza, no mu kwihaza mu biribwa, ibintu bya ngombwa kuri buri wese.”

Umuyobozi Mukuru wa PAFO, Kolyang Palebele, avuga ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bibugarije, bagasangizanya ibitekerezo ku buryo byakemurwamo, hagendewe ku mpamvu zibitera muri buri gihugu.

Raporo ya MINAGRI ya 2022 yerekana ko mu Rwanda bageze ku buso burenga hegitari ibihumbi 68 bwuhirwa, bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira bageze ku bihumbi birenga 73.

Palebele avuga ko inama nk'iyi ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi
Palebele avuga ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka