U Rwanda na Zimbabwe byiyemeje kunoza umubano mu bukungu n’imibereho myiza

Kuva ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, i Harare muri Zimbabwe hateraniye inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (JPCC).

Iyi nama y’iminsi ibiri izibanda ku kunoza ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo nk’ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere, iterambere mu bya siyansi n’ikoranabunga, iterambere ry’ibikorwa by’abagore n’abana ndetse n’imiturire.

Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe n’ibiganiro hagati y’abahagarariye Ibihugu byombi barimo Ambasaderi James Manzou, umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, ndetse na James Musoni, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga ya Zimbabwe itangaza ko iyo komisiyo ihuriweho n’impande zombi ishinzwe ubufatanye igaragaza umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga muri Zimbabwe, Livit Mugejo, yavuze ko gutumiza inama ya kabiri JPCC bigaragaza ko umubano urushaho kugenda wiyongera hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwo kongera ubufatanye mu kugera ku cyifuzo rusange cy’iterambere.

Yagize ati: “Ibihugu byombi byateye intambwe ishimishije mu gushimangira urwego rw’ubukungu, byose bishingiye ku mibanire myiza muri politiki na dipolomasi byakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize.”

Yavuze ko iyi nama ya komisiyo ihuriweho hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yavuze ko u Rwanda rwemera cyane ko komisiyo ihoraho y’ubufatanye ari uburyo bukomeye bugamije gushyiraho urufatiro rukomeye mu gukuraho inzitizi zabangamira ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Ati: “Nishimiye rero ko twateye intambwe ishimishije mu kugera ku ntego zacu. Ibi bishimangirwa n’uko mu masezerano arenga 20 yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byacu, amenshi muri yo ashyirwa mu bikorwa ku buryo bushimishije.”

Musoni yakomeje agira ati: “Abayobozi bacu bategereje ibisubizo bizaturuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ituruka muri iyi nama kugira ngo bifashe mu guhindura ubukungu bwacu ndetse n’imibereho y’abaturage bacu.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, iyi nama isozwa bihugu byombi bishyize umukono ku masezerano yiyongera ku yandi asanzweho mu bucuruzi n’ishoramari, ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no mu zindi nzego izi komisiyo zombi zizemeranywaho.

Iyi nama ya kabiri ihuje komisiyo ihuriweho ya Zimbabwe n’u Rwanda (JPCC) ije ikurikira indi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga tariki ya 16 na 18 Werurwe 2023.

Ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho (JPCC) yaturutse ku bushake bw’abakuru b’ibihugu byombi Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Nyakanga 2019, aho bemeranyijwe gushyiraho komisiyo ishinzwe kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka