Nyakabanda: Umugabo yapfiriye mu nzu mu buryo butunguranye

Umugabo witwa Ndahiro John yapfiriye mu nzu, nyuma yo gusaba ko bamuhamagarira ubuyobozi kuko yumvaga ngo agiye gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda, mu ijoro ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

Ibiro by'Umurenge wa Nyakabanda
Ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga uyu mugabo yari atuyemo, Bugingo Hubert, wageze aho uyu mugabo yasanzwe yashizemo umwuka yagize ati “Abana batubwiye ko se yagiye ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi agiye mu kazi ndetse ari muzima ariko ntiyagaruka. Umuturanyi umwe ni we wamubonye yinjira mu nzu ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu ma saa sita ajya kuryama, bigeze nka saa kumi n’ebyiri aramuhamagara ngo namutabarize Mudugudu cyangwa undi muyobozi kuko arumva agiye gupfa".

Bugingo akomeza agira ati “Bampamagaye ndi i Nyamirambo nza niruka ndetse mpamagarwa n’abashinzwe umutekano bariho bishyuza duhamagara Umujyanama w’Ubuzima, njye nkihagera saa mbili n’iminota 15 nsanga amaze gushiramo umwuka.”

Ibi bikimara kuba bamenyesheje RIB, Akarere ndetse n’izindi nzego, bemeza ko ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge aharuhukira imibiri y’abapfuye(Morgue).

Bugingo avuga ko uyu mugabo atuye igihe kirekire mu Mudugudu wa Rwagitanga kuko yahatuye muri 2015.

Uwo bashakanye asanzwe afungiye mu Igororero rya Mageragere aho azira gutanga sheki itazigamiye, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Ndahiro John wavutse mu 1966 yari yujuje imyaka 57, akaba yari afite abana batatu. Umukuru afite imyaka 14, umuto akagira imyaka 9. Yakoraga mu igaraje y’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka