Musanze: Ubuyobozi bwasobanuye iby’umunyeshuri wapfiriye mu kigo yigagamo

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yapfiriye mu kigo cy’ishuri yigagamo, nyuma y’icyumweru yari amaze aharwariye. Uwo mukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze, ikigo cy’Amashuri giherereye mu Karere ka Musanze.

Umuhire Ange Cecile yigaga mu mwaka wa mbere
Umuhire Ange Cecile yigaga mu mwaka wa mbere

Ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ngo nibwo yafashwe n’uburwayi bw’ijisho, abibwira ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (Animatrice) wahise amuha umuti wo gushyira muijisho, bukeye bwaho umunyeshuri akomeza kuvuga ko rimurya anababara umutwe no kuva imyuna.

Ngo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi Animatrice yamuhaye uruhushya rwo kujya kwivuza kwa muganga, aho yivurije ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Musanze ryitwa Prominibus Clinic, ryamuhaye imiti, yongera gusubira mu kigo.

Ngo byageze mu masaha y’ijoro ry’uwo munsi, mugenzi we wamukurikiraniraga hafi amujyana ku bwiherero, ubwo barimo berekezayo agira isereri yikubita hasi, ababibonye bihutira gutabaza Animatrice, waje kumugeraho, ababwira kongera kumusubiza ku gitanda yari aryamyeho.

Mu gitondo cyakurikiyeho tariki 12 Gicurasi 2023, ngo Animatrice nibwo yahamagaye ababyeyi b’umwana bagera ku kigo, mu kumugeza kwa muganga, abaganga barapima basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ni amakuru yababaje benshi ndetse banatungurwa n’ukuntu umwana yarwara mu gihe kingana gutyo kugeza ubwo bamugeza kwa muganga yamaze gushiramo umwuka.

Benshi bababajwe n'urupfu rw'uwo munyeshuri
Benshi bababajwe n’urupfu rw’uwo munyeshuri

Umuyobozi wa Ecole des Sciences de Musanze, Padiri Nikwigize Florent, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana agira ati: “Ni inkuru mbi igoye kwiyumvisha no kuyisobanura. Mu by’ukuri umwana wese twakiriye mu kigo tubanza kugenzura niba nta burwayi asanganwe kugira ngo tugene uburyo twajya tumukurikirana umunsi ku munsi. Uyu mwana wapfuye nta bundi burwayi budasanzwe twari tumuziho, uretse ubwo yagaragazaga muri iyi minsi”.

“Ubwo yarwaraga Animatrice yarambwiye, ndetse nanjye ubwanjye umunsi ukurikira uwo yari yivurijeho, namusanze aho abanyeshuri bafatira amafunguro, ari kumwe n’abandi bana, ndamuvugisha mubaza uko amerewe ambwira ko ijisho ryatangiye koroherwa ariko ko asigaranye ububabare bw’umutwe”.

“Icyo gihe wabonaga afite intege, rwose sinacyekaga ko yageza ku rwego rwo kuba byanamuviramo kumererwa nabi bigeze no ku rwego rwo kwitura hasi. Ibyo byo nta n’uwigeze abimenyesha kugeza igihe nahamagariwe n’umuforomo wo ku bitaro ambwira ko umwana bahamugejeje yamaze gushiramo umwuka. Mu by’ukuri nta wabica ku ruhande ko ari uburangare ahanini bushingiye ku kuba Animatrice ataratanze amakuru hakiri kare ngo umwana ahabwe ubutabazi bwisumbuyeho ku gihe”.

Ubwo byamaraga kumenyekana ko umwana yamaze gupfa, uwo Animatrice witwa Nyiramugisha Jeanne yahise afatwa n’inzego z’umutekano, kugira ngo iperereza rikomeze nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga.

Yagize ati: “Ikigaragara habayeho uburangare bwo kutavuza umwana hakiri kare ngo hamenyekane mu buryo bwimbitse uburwayi nyirizina yari afite. Animatrice yahise atabwa muri yombi, dosiye ishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo ikore iperereza. Umurambo w’umwana wo, hari gahunda yo kuwujyana i Kigali ngo ukorerwe isuzuma, ibizavamo bikaba biri mu bimenyetso bizashingirwaho hamenyekana andi makuru arenzeho”.

Ikigo umunyeshuri yigagaho
Ikigo umunyeshuri yigagaho

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yasabye ibigo by’amashuri kujya bigenzura kenshi ubuzima bw’abana no kwihutira kubashyikiriza inzego z’ubuvuzi mu gihe hari uwo babonye atameze neza.

Ati: “Ubuzima bw’umwana wese uri ku ishuri bugombwa kwitabwaho no gukurikiranirwa hafi mu gihe arwaye, cyane ko baba bari mu maboko y’abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo. Usanga akenshi hari abagendera ku marangamutima yo kutihutira kuvuza umwana bitwaje ko ari amayeri arimo ahimba yo gusohoka hanze y’ikigo. Ibyo si byo. Nibakurikirane umwana inshuro nyinshi zishoboka, bamenye ubuzima bwe uko buhagaze, aho butameze neza bihutire kumuvuza, cyane ko umwana aba yaragiye no ku ishuri afite ubwishingizi bwo kwivuza ababyeyi be bamuhaye”.

SP Ndayisenga yanibukije abakozi b’ibigo by’amashuri, kujya bahanahana amakuru y’ubuzima bw’abana bashinzwe kurera, kuko iyo hagize ikibangamira imibereho n’ubuzima bwabo, uwo bigaragaye ko yagize uburangare abiryozwa.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, hari hagitegerejwe ko umurambo ukorerwa isuzumwa ngo ubone gushyingurwa. Umwe mu bantu ba hafi b’ubumuryango w’uyu mwana, yirinze kugira byinshi atangaza ariko na we ahamya ko nta bundi burwayi budasanzwe umwana wabo yajyaga arwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri u burangare bwarabaye kugeza aho umwana apfa. Ariko umuganag ararengana kuko nkabakurikiranira hafi urugo rwa ecole des science de Musanze ntakintu muganga yakora padiri atamuhaye uruhushya. Nge mbona byose biri kuri padir.

Ibenge yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ibigo by’abihaye Imana cyane cyane abapadiri n’ababikira turabyemera kuri myigishirize ndetse n’ikinyabupfura, ARIKO IBINTU BYO GUKANIRA CYANE BABIGABANYE, USANGA ABANA BABA BAMEZE NK’ABANYURURU, IBYO GUKANIRA BABIGABANYE KABISA, KU BINDI NI SAWA!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

yego nibyo kuko nanjye niga mubamansera rero barakanira

adeline yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Animatrice ararengana.Byatangiye ubona atali ibintu bikomeye.Rwose ni bareke kumufunga.Indwara zitunguranye niko zimera.Ndetse n’i Burayi bateye imbere bijya bimera gutya.

matata yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka