Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha.
Ubuyobozi bwa MIE bureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bwatangaje ko Album ya mbere y’abo bahanzi, ‘Nahawe Ijambo’, izamurikwa tariki 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.
Abarimo guhahira iminsi mikuru ya Noheli na n’Ubunani bavuga ko ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byatangiye kugabanuka.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ko mu myaka 30 imaze ishinzwe hari byinshi yagezeho biri mu ntego yayo yo kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere.
Umuhanzi ukomoka muri Côte d’Ivoire akaba icyamamare muri Afurika mu njyana ya reggae, Seydou Koné wamenyekanye nka Alpha Blondy, yasohoye indirimbo nshya itaka ubwiza bw’u Rwanda yerekana uburyo Igihugu gikomeje gutera imbere, nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022, cyaberaga mu gihugu cya Qatar nyuma yo gutsinda u Bufaransa penaliti 4-2.
Ikigo cy’Igihugu cy’ingendo zo mu kirere (RwandAir) cyatangaje ko muri iki cyumweru indege yacyo nshya yikorera imizigo, yasesekaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iramagana ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ryitwa "Crypto currency", ariko igashishikariza abantu gukoresha irya "Digital currency" kuko ryo ngo ryishingiwe na Leta.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 400 baturutse hirya no hino mu mpande z’Isi, guhera ku itariki ya 8 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2022, i Gikondo ahasanzwe habera Expo, ryagenewe by’umwihariko iby’iminsi mikuru isoza umwaka, abaryitabira bakaba baryishimiye kuko ritari rimenyerewe.
Muri Uganda ahitwa Kasese, umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri (2), yarokotse urupfu mu buryo bw’igitangaza, nyuma yo kumirwa n’imvubu, ikaza kumuruka akiri muzima.
Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba bagaragarije ko babangamiwe n’uko umushinga WaterAid wabegereje amavomero, ariko bakabona amazi kabiri mu cyumweru gusa, uyu mushinga watangaje ko ugiye gukemura iki kibazo.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo mu Karere ka Gasabo bakoreye ibirori imiryango 40 yo mu mirenge itandukanye, yasezeranye imbere y’amategeko.
Banki ya Kigali (BK Plc), ibifashijwemo n’Ikigo Inkomoko giteza imbere amahugurwa, yatanze inguzanyo izishyurwa nta nyungu kuri ba rwiyemezamirimo bato batandatu muri 25 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa.
Padiri Kajyibwami Modeste wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022.
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yubakiye abatishoboye 65 inzu zo kubamo, igatanga n’amashanyarazi y’imirasire ku bagera ku 7500, ababashije kwivuganira n’umuyobozi wa polisi bataha bimwe muri ibi bikorwa mu Karere ka Nyamagabe, yabemereye kubafasha.
Umusore witwa Kidamage Jean Pierre wo mu Karere ka Nyagatare, akora ubuhinzi bw’amasaro, bigaragara ko butamenyerewe mu Rwanda, ariko bukaba bumwinjiriza amafaranga, gusa akagira ikibazo cy’amasoko, agasaba ababishoboye kubimufashamo bityo yiteze imbere afashe n’abandi.
Impuguke mu by’ubuzima zikangurira abantu kutarya umunyu mwinshi, kuko uri mu bitera indwara zidakira.
Muri Malaisie, hafi y’Umujyi wa Batang Kali, inkangu yishe abagera kuri 23 harimo n’abana 6, abandi 10 baburirwa irengero.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yashimangiye ubukaka bwayo imbere ya Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 abahinzi b’icyayi mu Rwanda bongeye guhura bizihiza umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi, nyuma y’igihe badahura kubera icyorezo cya Covid-19, baganira ku cyateza imbere umurimo wabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, arasaba abo byagaragaye ko barwanira kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye kubicikaho, ahubwo bagaharanira gukora bagatera imbere.
Ku wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko guhera mu 2025 igikombe cy’Isi gihuza ama clubs kizajya cyitabirwa n’amakipe 32 aho kuba arindwi nk’uko bisanzwe.
Umugore wo muri Kenya witwa Monica Wambugha Rachael Kibue, akunda injangwe cyane ku buryo ubu ngo atunze izigera kuri 400 iwe mu rugo, harimo n’izo atoragura abandi bazitaye mu bikarito, cyangwa se izabaga zajugunywe zizerera mu mihanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), cyasabye abantu bahagaritse ubucuruzi ko bahagarikisha nimero iranga usora (TIN) mbere y’itariki 15 Mutarama 2023.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yagaragaje ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri amwizeza kuzabana na we kugeza mu busaza.
Uwitwa Niyonkuru Nuuru w’imyaka 20 y’ubukure ubu afite impamyabumenyi ebyiri z’imyuga y’ubukanishi no gukora amazi, ariko akavuga ko zitabasha kumuha icyizere gihagije cy’uko azabona akazi mu buryo buhoraho.
Ku wa 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko dosiye y’abagabo babiri bafashwe bacuruza amahembe y’inzovu.
Ku wa 16 Ukuboza 2022, hahembwe imishinga ine yahize iyindi mu irushanwa rya iAccelerator ikiciro cyayo cya 5, ikaba ije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, aho buri mushinga wahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadorali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abagenerwabikorwa ba Polisi y’u Rwanda guhindura imitekerereze, kuko intwaro yo gutsinda ubukene ari uguhindura uko umuntu atekereza. YabibaSabye ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe kuyihuza n’izindi nzego, CP Bruce Munyambo, avuga ko ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abaturage buzana umutekano ndetse n’amajyambere y’abaturage.
Mu gihugu cya Sudan bahaye igihano cyo gufungwa amezi atandatu umugore w’imyaka 20, kubera kumufata asomana n’umugabo utari uwe.
Ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe bakekwaho gukubita umumotari ndetse bakanamwi moto.
Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero, tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko (…)
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Bwana Wilson Karegyeya, avuga ko muri uku (…)
Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko hagiye gushakishwa ubundi buryo bwunganira ubwo gutera imiti yica imibu mu nzu no kuryama mu nzitiramibu, ahanini hagamijwe kurinda abarumwa n’imibu bari hanze y’inzu zabo.
Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.
Abapfuye bari batuye mu midugudu ibiri yo mu gace gakennye cyane mu Burasirazuba bw’u Buhinde, aho gucuruza no kunywa inzoga zo mu bwoko bwa likeri (liquor) bibujijwe guhera mu 2016.
Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Musanze habereye isiganwa ry’amagare ryiswe Musanze Gorilla Race, ryegukanywe na Mugisha Moise mu bagabo, na Ingabire Diane mu bagore.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 saa cyenda, kuri Stade ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, uzahuza Rayon Sports na APR FC, imibare igaragaza uko ayo makipe yagiye atsinda mu myaka 12 ishize, ikaba yerekana ko APR FC ari yo yitwaye neza.
Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusakaara’ y’umuhanzi Yvan Buravan biturutse ku cyifuzo yabagejejeho ataritaba Imana.
Abanyonzi babiri bagonzwe n’imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu barakomereka bikabije, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango bya RAC016 G yataye umuhanda, ikaba yabereye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu w’Akarubimbura, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 Akarere (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo bishwe n’uyu mutwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no muri uyu mwaka wa 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), nyuma y’ibibazo bitandukanye byibazwaga n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, cyabisubije.
Twambazimana Chantal arasaba ubufasha bw’abagiraneza, nyuma y’aho atewe inda n’umusore bakundaga wamwihakanye, akabyara abana batatu icyarimwe (b’impanga); ubu akaba ahangayikishijwe n’ubuzima bumugoye arimo, hamwe n’izo mpinja akomeje kwitaho wenyine.
Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.
Urugaga rw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), rurasaba abantu bafite ubumuga by’umwihariko abatabona, kwihatira kwiga imyuga kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko hari amashuri basuye bagasanga atagira abarimu bigisha imyuga isa n’iyoroheje, harimo uwo gukora inkweto n’uwo gutunganya imisatsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, batangiye guhera ku babyeyi batwite bakabakurikirana kugeza umwana akuze.
Umugore utuye ahitwa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe no gukora ubukwe bwo mu nzozi ze, mu gihe yari mu bitaro aho arimo avurirwa indwara ya kanseri.