Mozambique: Abagera ku 27 000 bamaze gufatwa n’icyorezo cya Cholera

Igihugu cya Mozambique, cyugarijwe n’icyorezo cya choléra cyaherukagayo mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bije byiyongera ku nkubi y’umuyaga yiswe Freddy, na yo yahunganyije icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.

Umubare w’abafatwa n’icyo cyorezo uriyongera ku buryo buteye ubwoba, ku buryo kugeza ubu, ngo mu Ntara 11 zigize icyo gihugu abamaze gufatwa na cyo bagera ku bihumbi 27.

Icyorezo cya cholera ngo kijyana n’ibimenyetso birimo impiswi ikabije, kigakwirakwizwa ahanini no kunywa cyangwa gukoresha amazi yanduye.

By’umwihariko, icyo cyorezo ngo kigira ingaruka zikomeye cyane ku babyeyi batwite.

Icyo cyorezo cya Cholera kibasiye cyane, Umujyi uri ku Cyambu cy’Inyanja y’Abahinde, wa Quelimane, aho abaturage baho bavuga ko ari bwo bari bakiva mu bibazo by’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura idasanzwe iherutse kwibasira icyo gihugu .

Umugore umwe utuye aho witwa Cidalia Joao, yabyaye nyuma gato y’iyo nkubi y’umuyaga yiswe Freddy , yisanga asigaye agorwa cyane no kubona iby’ibanze byo kubeshaho umuryango we.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘Africa news’ dukesha iyi nkuru, Yagize ati, "choléra yishe abantu benshi muri uyu mudugudu. Twifuzaga ko Guverinoma yadufasha. Turabura amazi meza n’ibindi bintu byinshi. Choléra yishe benshi, ariko n’inkubi y’umuyaga yangije byinshi. Abantu benshi babuze byose".

Michael Chimedza, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) muri icyo gihugu yavuze ko hari ikibazo gikomeze cyo kubona amazi meza kuko hari ibikorwa remezo byangijwe n’iyo nkubi yiswe Freddy.

Yagize ati, "Quélimane ni Umujyi ufite ubutumburuke buri hasi. Ni igishanga,… usanga amazi yakoreshejwe n’amazi yo mu masoko (eau des sources) yivanga. Ibyo bituma kurwanya cholera biba ikibazo gikomeye, kuko abantu bajya ku iriba kuvoma, bakavoma amazi yanduye”.

Ibitaro byinshi n’amavuriro kandi ngo byarasenyutse, ku buryo bikomeye cyane ko abarwayi bose babona uko bavurwa.

Inzego z’Ubuzima zivuga ko Ibitaro byashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Umuryango w’Abibumbye (UN), n’abaganga batangira imipaka mu rwego rwo rwo gutanga ubuvuzi bwihutirwa, ngo bakira abarwayi bashya banduye icyo cyorezo bagera kuri 400 ku munsi.

Gusa bongeraho ko ibintu bigenda bijya mu buryo, imibare y’abandura Cholera aho muri uwo Mujyi wa Quelimane.

Uretse muri uwo Mujyi wa Quelimane, ahandi mu bindi bice by’aho muri Mozambique, ibintu bikomeje kumera nabi, nubwo abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje gukora uko bashoboye ngo bavure abanduye icyo cyorezo.

Kubera icyo cyorezo, igihugu kirahamagarira abashoramari kongera ishoramari rigamije kuvugurura ibijyanye n’amazi, isuku n’isukura muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka