DUBAI n’abo bareganwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 rwategetse ko Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, na Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.

Isenyuka rya zimwe mu nzu zo muri uyu mudugudu ryatumye imyubakire yazo yibazwaho
Isenyuka rya zimwe mu nzu zo muri uyu mudugudu ryatumye imyubakire yazo yibazwaho

Urukiko rushingiye ku bimenyetso no ku makuru rwakusanyije, rwarekuye Nkurikiyimfura Theopiste bareganwaga, ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.

Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo. Bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Mu iburanisha ryabanje, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2013 DUBAI yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300, ariko yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Izo nzu zagenzuwe mu 2015 n’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority), cyerekana ko zitujuje ubuziranenge muri Fer à béton n’imbaho zakoreshwaga.

Iki kibazo cyaje kugarukwaho na Perezida Kagame, bituma inzego zibikurikirana kuko ayo mazu yari yatangiye kugwa ku bantu bayabamo.

Urukiko rwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma Rwamurangwa akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite ari uko atagize icyo akora nyuma yo gushyikirizwa raporo no kuba atarakoze ibyo yasabwaga nk’umuyobozi.

Kuba Rwamurangwa atarakoze ibyo yasabwaga byatumye Nsabimana Jean (DUBAI) akomeza kubaka inzu zitujuje ubuziranenge ndetse no kuZIgurisha ku baturage ababeshya ko Zujuje ubuziranenge ariko ubu ZIkaba Zaratangiye gusenyuka.

Urukiko rwagaragaje ko ikindi kigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Rwamurangwa akekwaho icyaha ari imvugo z’umutangabuhamya wagiye agaragaza uruhare rwe mu bihe bitandukanye no kutagira icyo akora ku mushinga wo kubaka uwo mudugudu.

Abayoboraga muri Gasabo bashinjwa kuba baramenye ko izi nzu zubakwa nabi nyamara ntibagire icyo babikoraho
Abayoboraga muri Gasabo bashinjwa kuba baramenye ko izi nzu zubakwa nabi nyamara ntibagire icyo babikoraho

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko Mberabahizi wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gasabo nta kuntu atari azi icyo gikorwa kandi biri no mu mihigo y’Akarere.

Rwagaragaje ko byari mu nshingano ze kumenya umushinga nk’uwo wo kubaka umudugudu n’ubwo we aburana yavugaga ko atigeze amenya ibiri gukorwa na DUBAI, ariko mu nyandikomvugo ye yo mu bugenzacyaha yagaragaje ko wari umuhigo w’Akarere kandi ko gufasha DUBAI byari mu nshingano z’Akarere.

Undi urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ni Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari umukozi wa One stop Center (ushinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka), rusanga nta hantu yahera avuga ko ibyo kubaka umudugudu wo kwa DUBAI bitari mu nshingano ze bityo ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha.

Aba bose basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma Ubushinjacyaha bukomeza gukora iperereza kuri ibi byaha baregwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka