Nigeria: Abasaga 30 baguye mu bushyamirane hagati y’abashumba n’abahinzi

Muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria, abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka.

Nk’uko byatangajwe na Dan Manjang, Komiseri ushinzwe amakuru n’itumanaho muri iyo Leta, ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, yagize ati "Ubwo bushyamirane bwagize ingaruka ku bantu 30. Batakaje ubuzima bwabo. Ni uguhangana kwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka”.

Ibice by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria, bikunze kurangwamo ubushyamirane n’intambara zishingiye ku butaka ndetse no ku mazi.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Polisi, Alfred Alabo, imirwano yo ku wa kabiri yabaye mu Midugudu myinshi yo mu Karere ka Mangu.

Yagize ati "Ahagana saa tanu na 56 (10 h 56 GMT), twakiriye telefone itabaza byihuse, ko hari abantu bitwaje intwaro barimo kurasa. Inzego z’umutekano zahise zoherezwa aho byabereye, kugira ngo zihashye abo bateje imvururu”.

Alabo yakomeje agira ati "Kugeza ubu tuvuga, abakoze ibyaha byo kurasa abantu bahise bahunga, abashinzwe umutekano barimo kubashakisha, ku buryo bizera ko batongera kwica abantu kandi byashoboka bagafatwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Mangu yahise ategeka ko habaho umukwabu mu masaha 24, kugira ngo birinde ko izo mvururu zakwira no mu tundi duce.

Aho muri Nigeria, imvururu za hato na hato ni kimwe mu bibazo by’umutekano, bikomeye bigomba kuzitabwaho na Perezida watsinze amatora muri icyo gihugu, Bola Tinubu, namara kugera ku butegetsi mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka