Abantu 39 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato

Ubwato bwa Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Penglai Jinglu Fishery Co’ ikora ibijyanye n’uburobyi, bwarohamye mu Nyanja y’abahinde maze abarenga 39 baburirwa irengero.

Ubwato bw'u Bushinwa bukoreshwa mu burobyi bwarohamye
Ubwato bw’u Bushinwa bukoreshwa mu burobyi bwarohamye

Ni Impanuka bivugwa ko yabaye ku wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo mu Bushinwa ya CCTV.

Ku munsi w’ejo kandi iyo Televiziyo yavuze ko " Kugeza ubu, nta muntu n’umwe mu baburiwe irengero uraboneka.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, akaba yategetse ko hatangira ibikorwa cy’ubutabazi no kubashakisha”.

Abari muri ubwo bwato ni Abashinwa 17, Abanya-Indonesia 17 n’Abanya-Philippine 5.

Abakora mu rwego rw’ubutabazi baturutse muri Australia no mu bindi bihugu bitandukanye, bageze aho ubwo bwato bwarohamiye, mu gihe u Bushinwa bwo bwohereje amato manini abiri, kugira ngo afashe mu bikorwa byo gushakisha abo bantu barohamye.

Ku rwego rw’Isi, u Bushinwa ni igihugu gifite amato menshi y’uburobyi mu Nyanja, aho mu 2022, bwari bufite amato manini y’uburobyi abarirwa mu bihumbi 564, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka