M23 irashinja FARDC gushimuta inka no kwica abaturage

Umutwe wa M23 wavuze ko nta bitero wagabye ku matariki ya 13 na 15 Gicurasi 2023 ahubwo ko ibyo ari bihuha byahimbwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ngo bibe urwitwazo rwo kongera kugaba ibitero kuri uyu mutwe.

Ibi byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Gicurasi n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Iryo tangazo rivuga ko nta bitero uyu mutwe wigeze ugaba mu gace ka Kanyarucinya ku itariki ya 13 Gicurasi 2023 ndetse no mu gace ka Rusayo ku itariki 15 Gicurasi 2023. Uyu mutwe uvuga ko ibyo ari uguharabika isura yawo ndetse bikaba urwitwazo rwa Congo kugira ngo yongere ibagabeho ibitero nk’uko byagenze muri Mata umwaka ushize mu gace ka Bugusa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Umutwe wa M23 wongeye gusubiramo ko uri ku ruhande rw’ubufatanye bw’Akarere mu gushakira hamwe igisubizo cyagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa uyu mutwe wavuze ko ugifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturagae b’abasivili n’ibyabo. Uyu mutwe wibukije ingabo zihuriweho z’Akarere (EACRF) n’abandi bafatanyabikorwa ko ushinja ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gukomeza kwigarurira uduce uyu mutwe wavuyemo no gukomeza kwitegura kuwugabaho ibitero.

M23 yavuze ko hari inka zirenga 800 z’abaturage zashimuswe n’ingabo za Congo ndetse n’abaturage bagakurwa mu byabo, abandi baturage baricwa, bamwe baranashimutwa mu duce twa Muyange, Nturo, Mushaki na Rushengo. M23 ivuga ko ibi byabaye kuva ku itariki ya 12 Gicurasi 2023 kugeza ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023.

Uyu mutwe ugaragaza ko uretse kuba Leta ya Congo yarirengagije imyanzuro y’Akarere mu gushaka amahoro, imyitwarire yayo y’ubushotoranyi ikomeje kuba nyirabayazana w’umubare munini w’abakurwa mu byabo. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’imiryango yita ku bikorwa by’ubutabazi bahamagariwe kwita ku baturage barenga ibihumbi 11 bavuye mu byabo mu gace ka KILORIRWE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka