Rubavu: Abahinzi b’icyayi bari mu gihombo batewe n’ibiza

Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo cyatewe n’ibiza byatumye uruganda rwa Pfunda ruhagarara, bakaba bajyana umusaruro ku ruganda rwa Nyabihu.

Icyayi cyarengewe n'umwuzure
Icyayi cyarengewe n’umwuzure

Ubuyobozi bwa Koperative y’icyayi mu Karere ka Rubavu butangaza ko mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wari mu mirima ukomeza kwangirika hategerejwe ko uruganda rwongera gukora, bahisemo kujyana umusaruro w’icyayi mu ruganda rwa Nyabihu ariko ngo birabahenda.

Nsengiyumva Jerome ukora ibaruramari rya Koperative avuga ko bahuye n’ibiza bikomeye ndetse byangiza imirima y’icyayi ndetse n’uruganda rurahagarara mu gihe n’imihanda banyuzagamo icyayi yangiritse cyane.

Agira ati “Dukoresha imodoka kukijyana kandi bisaba amavuta ya mazutu menshi tutari twateganyije. Ni uruganda ruri ku birometero 50 kugenda gusa urumva imodoka umunani ayo zikoresha ku munsi.”

Nsengiyumva akomeza avuga ko uretse kuba bakoresha amafaranga batari bateganyije ngo n’abakozi bakora amasaha makeya kugira ngo icyayi gishobore kujyanwa ku ruganda.

Ati “Mbere abasoromyi bakoraga amasaha menshi, ubu barakora bakageza saa sita kugira ngo haboneke igihe kigerera ku ruganda. Ni igihombo duhura na cyo kuko duhemba abantu batakoze umubyizi wose, ikindi bituma icyayi gitinda mu murima.”

Ibiza byabaye mu Karere ka Rubavu byangije hegitare z’icyayi zibarirwa muri 40 bitewe n’imyuzure yaje irakirengera, ubundi isiba inzira zinyura mu cyayi hamwe n’imigezi itwara amazi mu cyayi.

Abahinzi b’icyayi cyangiritse bavuga ko bagiye kumara imyaka itanu badakora ku mafaranga kuko icyayi cyarengewe kizahita kibona, bikaba ngombwa ko gisimburwa.

Abaturage batangiye akazi ko gusibura inzira z'amazi
Abaturage batangiye akazi ko gusibura inzira z’amazi

Bigorabagabo, umwe mu bahinzi wari ufite Hegitare 13 avuga ko bibiri bya gatatu by’icyayi yari afite byangijwe n’ibiza n’inkangu.

Agira ati “Iki cyayi nagiye nkigura ntekereza ko kizamfasha mu myaka iza, kandi kizafasha n’abana banjye, nabonaga nibura ibihumbi 700 ku kwezi, ariko icyayi cyinshi cyaragiye kandi aho cyagiye sinzongera gusarura ni igihombo gikabije.”

Bigorabagabo avuga ko kugira ngo yongere agire icyayi bisaba imyaka itanu bikazabangamira iterambere rye n’iry’abamukomokaho.

Ati “Icyayi cyahuye n’ibiza buriya kizahita cyuma, turandure dutere ikindi, kandi kugira ngo gishobore kwera bizasaba imyaka itanu, sinzi rero niba abana bigaga bazaba bakiga, nanjye imibereho ntizaba imeze neza.”

Uruganda rwa Nyabihu rwongereye abakozi n’amasaha yo gukora

Umunsi ku wundi icyayi cyari gisanzwe kijyanwa mu ruganda rwa Pfunda kijyanwa mu ruganda rwa Nyabihu, rwongereye amasaha yo gukora ndetse rukongera abakozi kugira ngo rushobore gutunganya icyayi kivuye mu Karere ka Rubavu. Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu bohereza nibura toni 30 z’icyayi ku ruganda rwa Nyabihu. Ni umusaruro mwinshi watunye uruganda rwongera abakozi 50 ndetse bongera n’ibyiciro bakoreramo kuko byavuye kuri bibiri bijya kuri bitatu.

Yves Mungwakuzwe, umuyobozi w’uruganda rwa Nyabihu, avuga ko bongereye abakozi kugira ngo bafashe uruganda rwa Pfunda rwahuye n’ibiza. Icyakora ngo na bo ntiborohewe kuko Ibiza byangije hegitare 240 z’icyayi muri Nyabihu.

Abasoromyi baragabanutse kubera ko icyayi kijyanwa kure
Abasoromyi baragabanutse kubera ko icyayi kijyanwa kure

Mungwakuzwe avuga ko icyayi bakira cyagiye kibonekamo ikitameze neza kandi bishobora kugira ingaruka ku musaruro n’ubwiza bw’icyayi babona.

Yagize ati “Icyayi batuzanira cyinjiwemo n’amazi, urumva ntikimeze neza nka mbere, turagitunganya ariko uburyohe tuzabumenya nikigera ku isoko.”

Mungwakuzwe avuga ko buri ruganda rufite ibiciro ruguriraho abahinzi, kuko n’ubwo bakiriye icyayi cya Rubavu, ngo ntibaragena igiciro, ahubwo babanje kwakira umusaruro kugira ngo bafashe abahinzi.

Uruganda rwa Pfunda rwari rusanzwe rutunganya umusaruro ugera kuri toni 60 z’icyayi ku munsi, rwarangiritse bikomeye. N’ubwo rwamaze gukora isuku z’ibyangiritse, ruteganya ko mu kwezi kumwe ruzaba rwongeye gukora rugatunganya umusaruro warwo hamwe n’umusaruro w’abahinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka