Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Senateri Nyirasafari Espérance yabwiye abatuye mu Bigogwe ko n’ubwo babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batatakaje Igihugu cyabo n’umuryango w’abacitse ku icumu.
Senateri Nyirasafari yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Bigogwe aho yatangiye mu 1991, ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora Igihugu.
Igice cya Bigogwe cyahoze kigizwe na Komini ya Mutura na Rwerere n’andi makomini nka Kanama na Karago aho Abatutsi bagiye bahigwa bakicwa bitwa ibyitso, abandi bagafungwa, ubundi bakaburirwa irengero.
Ni Jenoside yakozwe n’urubyiruko rwatojwe n’abasirikare bari mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe, bakaba baragize uruhare rukomeye mu guhiga Abatutsi mu mashyamba ya Gishwati no gutoza Interahamwe.
Senateri Nyirasafari yavuze ko abatuye mu Bigogwe atari bonyine ahubwo bagomba kugira imbaraga.
Yagize ati "Jenoside yabaye yarateguwe kandi ikibihamya ni uko ibyabaye mu gace kamwe biboneka n’ahandi kuko bitateguriwe agace kamwe ahubwo byateguriwe Abatutsi bose."
Yakomeje avuga ko abafite amateka bagomba kuyatanga kugira ngo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobore kumenya amateka y’Igihugu.
Ibikorwa byo kwibuka mu yahoze ari Bigogwe byabereye ku rusengero rwa Bweramana mu Murenge wa Mudende ahari harahungiye Abatutsi barenga 500 ariko hakarokoka abatarenze icumi.
Gashati warokokeye muri uru rusengero rwa Bweramana avuga ko mu 1990 Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu bahuye n’ingorane.
Yagize ati "Ibikorwa byo guhohotera Abatutsi byatangiye mbere y’uko Inkotanyi zitera, ariko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye, abaturage bamwe batangiye kudutera mu ngo, naho ku ishuri abana bakatubwira ko tubanukira amavuta y’inka kandi nabibonye kuva ku myaka 7 kugera ku myaka 18."
Yakomeje avuga ko hari Abatutsi benshi mu muryango bishwe mbere ya 1994 naho muri Mata 1994 bahura n’ibintu bikomeye kubera ko bari baturiye ikigo cya gisirikare cya Bigogwe kuko abari bayoboye ikigo basaga n’aho akazi kabo kari ako gukurikirana Abatutsi batuye mu Bigogwe bakabafunga babashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Ati "Muri Mata 1994 hano i Bweramana hateraniye Abasirikare, Interahamwe n’abaturage, batera Abatutsi mu ngo kuva mu rukerera saa kumi n’imwe za mu gitondo. Abatutsi birwanyeho bakoresha amabuye n’imiheto n’amacumu, urugamba rumara iminota 30 nyuma haza abafite intwaro duhungira ku rusengero ahari hahungiye n’abandi Batutsi, dukomeza ibikorwa byo kwirwanaho dukoresheje amabuye, gusa hakoreshejwe imbunda abantu bahungira mu rusengero bagerekeranye, maze Interahamwe zizenguruka urusengero zica amadirishya zikajya zinagamo grenade ubundi usimbutse Interahamwe zikamutema."
Gashati avuga ko ibikorwa byo kwica Abatutsi byagejeje mu masaha y’ijoro kandi abashoboye kurokoka ntibarenze umunani.
Gashati akomeza ubuhamya avuga ko yahungiye mu ishyamba rya Gishwati aho Interahamwe zazaga kubahiga zikoresheje imbwa kandi benshi bishwe ntibigeze baboneka ngo bashyingurwe.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|