Umugore w’imyaka 54 yabyaye impanga z’abana batatu nyuma y’imyaka 21 ategereje

Byabaye nk’igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w’imyaka 54 y’amavuko yabyaraga impanga z’abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y’iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n’uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite ndetse amaze no kubyara izo mpanga ze.

Nyuma yaho, yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite n’andi amugaragaza ateruye abana be, ndetse na videwo imugaragaza arimo akina n’abana be batatu batangiye gukura. N’ubwo atashyizeho imyirondoro ye, amafoto ye na videwo byahise bikwirakwizwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye ayo mafoto na videwo, harimo abagize icyo babivugaho, bamwe bavuga ko bisobanuye ko ntacyo Imana itashobora, abandi bavuga ko afite umugabo wihangana kandi w’indahemuka wakomeje kubana na we mu myaka 21 yashize nta rubyaro barabona.

Hari uwagize ati “Azabeho igihe kirekire abone abana be bakura kandi bahirwa mu buzima”.

Uwitwa Mr Agugua, we yaje ahumuriza abafite ibibazo byo kubura urubyaro, agira ati “Iyi videwo ihe ibyiringiro undi mugore wese. Imana ikomeze guhaza ukwifuza kwe, n’abagore bose hanze aha bashaka umwana”.

Undi witwa Josh yagize ati “Ku bagore bose bashatse abagabo n’ubu bakaba bagitegereje Imana ntuzareke kuyizera no kuyiringira. Nta kintu kibaho Imana itashobora gukora”.

Undi musore witwa Sef yagize ati “Imyaka 21 abantu babiri bagishyize hamwe ngo bakemure icyo kibazo ubundi cyari kuba cyarabasenyeye umuryango. Kumva inkuru nk’izi bishimisha umutima wanjye, bikanatuma nizera ko bishoboka kubona urukundo rutagira iherezo . Mana ndagusaba imbaraga zo kuzaba umugabo umeze utya."

Uwitwa Keira na we yagize inama atanga, ati “Umugabo we yamukunze nka we, ntabwo yamukundiye ko yamubyarira abana gusa. Izo ni imbaraga. Shaka uwo ukunda wumva mwabana nta kindi witayeho, ntuzashake umuntu kubera ko ushaka abana, cyangwa kuko wumva ushaka gutekana mu bijyanye n’amafaranga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka