Musanze: Bigishijwe uko bazigama amafaranga yagwira bakayakoresha mu mishinga ibateza imbere

Imwe mu miryango yo mu Karere ka Musanze yihaye intego yo kuzigamira igishoro cyo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu, ku buryo nibura mu myaka ibiri iri imbere hari urwego rw’iterambere rufatika bazaba bagezeho.

Umuryango ‘Wahagera' uvuga ko hari imishinga myinshi itanasaba amikoro ahambaye y'igishoro abantu bakora bakiteza imbere
Umuryango ‘Wahagera’ uvuga ko hari imishinga myinshi itanasaba amikoro ahambaye y’igishoro abantu bakora bakiteza imbere

Iyo miryango yihaye iyi ntego, nyuma y’impanuro bahawe n’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa ‘Wahagera’ zibakangurira kwimakaza umuco wo kuzigama bahereye ku mari binjiza.

Maniriho Tharcille wo mu Kagari ka Gisesero Umurenge wa Busogo, asanzwe ari umurezi unakuriye Irerero ry’Umudugudu wa Nengo. Avuga ko amafaranga y’umushahara yahembwaga mbere, yayakoreshaga akarinda amushirana nta gikorwa gifatika ayakoresheje. Ibi ariko byaje kuba amateka nyuma yo gukangurirwa uko yajya akuraho ayo kwizigamira, yagwira akaba yayifashisha gukora umushinga ushobora kumuteza imbere.

Agira ati: “Wasangaga mpembwa nkayashora mu bintu biterekeranye nkayoberwa aho anyuze ntanayamaranye kabiri, mbese bigasa nko kuyajugunya. Nyuma y’impanuro nahawe muri gahunda yo kudushishikariza kuzigamira imishinga yatubyarira inyungu, nabaye nk’ukangutse, mpita mfata icyemezo cyo gutangira umushinga w’ubworozi bw’inkoko, mpera ku zigera kuri 20 z’imishwi”.

“Buri uko nzitaho zigenda zikura mu buryo bushimishije, ku buryo no mu minsi ishize nongeyeho izindi nkoko 20 ubu nkaba ngejeje ku nkoko 40. Ubu nteganya kuzibonamo inyungu mu buryo bushimishije kuko ubu inkoko imwe impagaze amafaranga atari munsi y’ibihumbi 12 nyamara naragiye ngura imwe imwe amafaranga 2500”.

Maniriho Tharcille avuga ko mu gihe cy'amezi ane gusa ashize yigishijwe akamaro ko kuzigama, amaze kugera ku bworozi bw'inkoko 40, uyu ukaba ari umushinga yizeye neza ko uzamubyarira inyungu nyinshi akaniteza imbere
Maniriho Tharcille avuga ko mu gihe cy’amezi ane gusa ashize yigishijwe akamaro ko kuzigama, amaze kugera ku bworozi bw’inkoko 40, uyu ukaba ari umushinga yizeye neza ko uzamubyarira inyungu nyinshi akaniteza imbere

Ku ikubitiro imiryango 48 yo mu Murenge wa Busogo binyuze mu mpuguro yahawe ubwo bayisuraga urugo ku rundi hakiyongeraho n’amahugurwa igenda ihabwa, abayigize bakangurirwa guhera ku mahirwe y’imari binjiza, bakazigamaho amafaranga y’igishoro cy’umushinga ubabereye bihitiyemo ushobora kubateza imbere yaba ushingiye ku buhinzi, ubworozi cyangwa ubucuruzi.

Bagiruwigize Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango ‘Wahagera’ avuga ko hari amahirwe menshi akikije abantu y’uburyo bakoresha neza ibyo binjiza bakivana ku rwego rumwe bazamuka ku rundi.

Yifashishije ingero agira ati: “Hari gahunda nyinshi zirimo n’izashyizweho na Leta abaturage baboneramo amafaranga ngo bikure mu bukene ariko ugasanga urwego rw’imyumvire bariho mu kuyacunga neza no kuyazigama ngo bayabyaze indi mishinga yabahindurira ubuzima mu gihe kirambye bo ubwabo bigengangaho rukiri hasi. Iyo myumvire ni yo dushaka ko abaturage bahindura na bo bakagira uruhare mu gutekereza byagutse ku byatuma tugabanyiriza Igihugu cyacu umuzigo gifite wo kwita ku mibereho myiza y’abaturage”.

Mu gikorwa cyo guhigira imbere y’ubuyobozi imishinga iyo miryango yiyemeje gushyira mu bikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, buri muryango wasinyanye amasezerano hagati yawo n’ubuyobozi bw’Umurenge, akubiyemo imiterere y’umushinga n’uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa.

Buri muryango wihitiramo umushinga uboneye ubona wawubyarira inyungu ugahigira imbere y'ubuyobozi kuwushyira mu bikorwa hagamijwe iterambere rirambye
Buri muryango wihitiramo umushinga uboneye ubona wawubyarira inyungu ugahigira imbere y’ubuyobozi kuwushyira mu bikorwa hagamijwe iterambere rirambye

Umukozi w’Umurenge wa Busogo ushinzwe imiyoborere myiza Gafishi Faustin, ashimangira ko kugira ngo imishinga abaturage bateguye izabagirire akamaro, ubuyobozi buzarushaho kubaba hafi bubagira inama kandi bukurikirana umunsi ku wundi uko bayishyira mu bikorwa.

Umuryango ‘Wahagera’ umaze amezi ane utangije iyi gahunda, wihaye igihe cy’imyaka ibiri yo guherekeza aba baturage mu mishinga yabo binyuze mu buryo bwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ukaba uteganya kwagurira ibyo bikorwa no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka