Wenceslas Munyeshyaka ntiyigeze aba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille – Ubuhamya

Mu myaka 29 ishize, inkuru n’ubuhamya bivuga ku iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, zivuga ko iyi paruwasi yayoborwaga na Padiri Wenceslas Munyeshyaka, ariko si ko biri.

Yakomeje kwitwa padiri mukuru wa paruwasi ST Famille kandi ngo ntiyigeze ayiyobora
Yakomeje kwitwa padiri mukuru wa paruwasi ST Famille kandi ngo ntiyigeze ayiyobora

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Munyeshyaka ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi paruwasi, ngo atigeze ayiyobora.

Umutangabuhamwa twaganiriye ni umwe mu barokokeye kuri paruwase y’Umuryango Mutagatifu. Yatangiye atubwira ko Munyeshyaka atigeze aba padiri mukuru wa paruwasi ya Sainte Famille, ahubwo ngo yari yarishyize imbere nk’aho ari Padiri mukuru, abitewe n’inyota yo gutsemba abatutsi.

Yabisobanuye agira ati « Munyeshyaka yari padiri usanzwe (simple vicaire). »
Uyu mutangabuhamya avuga ko Uwari Padiri Mukuru ni Mwumvaneza Anaclet, usigaye ari Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo ku Gisenyi, nawe mu gihe cya Jenoside akaba yarahizwe kenshi na padiri Munyeshyaka ashaka kumwica.

Ibi rero byamubereye uburyo bwiza bwo kwiha inshingano zo kuyobora paruwasi ya Sainte Famille, cyane ko yari azi neza ko uwayiyoboraga atashoboraga kugaragara kuko iyo aza ahabona yari kwicwa, nuko izina rya padiri mukuru rimuhama rityo.

Ni nayo mpamvu usanga ibitangazamakuru byinshi byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga, mu nkuru zabyo kuri Munyeshyaka byarakunze kwandika ko yari Padiri Mukuru wa Sainte Famille, hakabura n’umwe ubinyomoza.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga hirya no hino mu gihugu, abatutsi benshi bahungiye kuri Kiliziya ya Sainte Famille bahizeye amakiriro kuko padiri Munyeshyaka yari yarigaruriye imitima y’abakirisitu batari bake cyane cyane urubyiruko. Ibi byaterwaga n’uko ahanini yabanaga n’urubyiruko nk’umusukuti (Scout), akisanisha narwo ndetse no mu nyigisho ze agakunda kwibanda ku rubyiruko, ari na yo mpamvu bari baramwise padiri w’abajene (jeunes).

Munyeshyaka ni uko yabaga yambaye mu gihe cya Genocide
Munyeshyaka ni uko yabaga yambaye mu gihe cya Genocide

Icyo cyizere yari afitiwe cyatumye bamubsanga nk’uri bubatabare ariko we acyuririraho yicisha abatutsi benshi kuko hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994, kuri Kiliziya ya Sainte Famille no kuri Centre National de Pastorale Saint Paul hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 10.

Munyeshyaka kandi ashinjwa kwicisha abatutsi bari bamuhungiyeho bakicwa hakoreshejwe imipanga, imbunda na grenade, akohereza n’interahamwe kwica abari bari muri Saint Paul.

Munyeshyaka ngo nawe ubwe yafashe ku ngufu abana b’abakobwa, abanze akabashumuriza interahamwe zikabatsinda mu mbuga ya kiliziya, abandi zikajya kubafatira ku ngufu ahandi zarangiza zikabica, nk’uko bikomeza kuvugwa n’abatangabuhamya batandukanye.

Cyakora ibi byaha byose ntarabiryozwa kugeza magingo aya, kubera ko bivugwa ko yakomeje gukingirwa ikibaba na Kiliziya Gatolika aho yahungiye mu Bufaransa kuva mu 1994.

Ikitwa ko ari igisebo kuri we giheruka kumubaho, ni ukwirukanwa mu nshingano za gipadiri aho ziva zikagera, nyuma yo kwiyemerera ko mu mwaka wa 2010 yabyaranye umwana w’umuhungu n’umugore witwa Mukakarara Claudine nawe uba mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Musenyri Anaclet we kuki atatanga ubuhamya kwali nabwo byakumvikana kurushaho iyo bikorwa ndahamyako iriya myaka atari kuba akitwa padri

lg yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka