Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu yemereye abanyeshuri bake mu basabye kuyigamo

Ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwasobanuye uburyo itoranywa ry’abanyeshuri basabye kuyigamo rikorwa ndetse n’impamvu uyu mwaka mu bayeshuri basaga ibihumbi 21 bari basabyemo imyanya, abagera ku bihumbi hafi 8 gusa ari bo babyemerewe. Ni nyuma y’uko iyi kaminuza itangaje abemerewe kuyigamo, ariko hakumvikana benshi batunguwe no kutisangamo kandi bavuga ko bagize amanota meza.

Hashize iminsi mike Kaminuza y’u Rwanda isohoye urutonde rw’abemerewe kuyigamo mu mwaka w’amshuri wa 2023, uzatangira mu kwezi gutaha. Bimwe mu bitekerezo byakomeje gutangwa n’abanyeshuri hamwe n’ababyeyi, ni ukutiyumvisha uburyo umunyeshuri yuzuza ariko ntahabwe umwanya muri UR.

Mu kiganiro abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda bagiranye na Televiziyo y’Igihugu, ku wa Mbere, tariki 15 Gicurasi 2023, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye hatoranywa abanyeshuri bake, ugereranyije n’abari babisabye ari ubushobozi.

Ati “Iyo tuvuze ubushobozi tuba tuvuga ibyumba by’amashuri aho abanyeshuri bashobora kwigira, ariko tuba tuvuga n’ubushobozi mu bijaynye n’abarimu n’ibindi bikoresho bishobora gutuma bwa burezi buba koko uburezi bufite ireme. Sinavuga ko dufite ubushobozi buhambaye. Amahirwe ni uko dufite amashami atandukanye, bituma imibare isa n’aho isaranganywa muri utwo dushami twose”.

Ati “Hari imibare ijya ikorwa y’aho umunyeshuri yigira, umubare w’abanyeshuri bagomba kuba bari ahongaho n’umubare w’abarimu, igaragaza ko muri rusange Kaminuza y’u Rwanda iba ikwiye gufata hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu buri mwaka”.

Uyu muyobzi yakomeje avuga ko uyu mubare ari wo wari ukwiye gufatwa, gusa ko hashingiwe ku busabe bwinshi n’amanota meza, umubare w’abanyshuri buri koleje yari yemerewe hongeweho 10% bituma hafatwa abageze hafi ku bihumbi umunani.

Dr Kayihura yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bagize amanota meza, yatangaga ikizere cyo kwemererwa kwiga ari benshi. Gusa yanasobanuye ibyagendeweho bamwe bemererwa umwanya abandi bagasigara, harimo n’abari bagize impuzandengo y’amanota ya mbere (kuzuza).

Amanota umunyeshuri yagize ari na yo aba afite uruhare runini mu guhabwa umwanya, basobanuye ko bahera ku bafite menshi kurusha abandi, ariko ko abujuje bitavuze ko baba bagize 100%, ahubwo ko na bo bagira uko basumbanya, ari cyo gishobora gutuma harimo abashobora kubura imyanya cyangwa bagahabwa ibyo batasabye.

Dr Kayihura yavuze ko umunyeshuri wagize impuzandengo (aggregate) ya 60 bivugwa ko aba yujuje, nyamara Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini bya Leta (NESA), cyo kigena ko hejuru y’ijanisha rya 70% y’amanota umunyeshuri yagize, ubwo aba yujuje akagira impuzandengo ya 60/60.

Ati “Iyo bavuga kuzuza, umunyeshuri aba avuga ngo yabonye 60/60 ubwo yujuje. Ariko uko ni ukuzuza yabonye gutyo; ya 60 avuze iki? Muri NESA bafashe ko buri muntu wese wabonye 70% (kuzamura) ubwo afite 60/60 ariko ni ikigereranyo kuko hagati 70% na 100%, harimo benshi”.

Yavuze ko basabye NESA kubaha intonde z’uko abanyeshuri bagiye barushanwa amanota batarayashyira ku mpuzandengo, kugira ngo babone uko bahera ku wagize menshi mu by’ukuri.

Ati “Wa wundi ubona yarabonye 60/60 yarasabye wenda nk’amategeko ntayahabwe, ni uko ashobora kuba yaragize nka 70% cyangwa 71%, hari uwabonye 99% cyangwa 100%. Ubwo abo ni bo duheraho”.

Hari abatunguwe no guhabwa ibyo batasabye

Umukozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri UR, Uwizeye Judith, yasobanuye ko iyo hamaze gusuzumwa ibintu bitatu bigenderwaho mu guha umwanya umunyeshuru, hari abashyirwa ku rutonde rw’agateganyo ariko mu mashami batasabye.

Mu gutanga imyanya, hagenderwa ku manota umunyeshuri yagize aho aba asabwa kuba yaratsinze neza nibura amsomo abiri y’ingenzi (two principal passes), muri atanu akorwa mu kizamini cy’abiga mu burezi rusange, hakaba ishami yasabye kwigamo ndeste n’ubushobozi bwo kwakira iryo shami rifite.

Uwizeye yasobanuye ko abanyeshuri bemerewe ibyo basabye ari bo bashyirwa ku rutonde rusanzwe, ariko hakaba n’abashyirwa ku rutonde rw’agateganyo (provisionally admitted), kuko kaminuza yabahitiyemo ibyo bakwiga batari basabye.

Ati “Iyo rero tumanutse kuri ya manota tukajya ku ishami rya kabiri wasabye n’irya gatatu, tugasanga hari abantu bagiye bakurusha amanota biba ngombwa ko abo bana bari muri icyo kiciro tubashakira ibindi bijynaye n’ibyo bize mu yisumbuye, kandi binajyanye n’amashami yacu abakwiriye”.

Akomeza avuga ko abari muri icyo kiciro cy’agateganyo, ari uburenganzira bwabo kureba niba ibyo kaminuza yabahitiyemo bashobora kubyiga, bakabyemeza cyangwa se bakishakira ahandi.

Aba bayobozi basabye abanyeshuri bashya gukurikiza andi mabwiriza akurikiraho ku gihe, harimo kwemeza niba koko umwanya wahawe uzawigamo, kuko bituma uvuze ko utabyemera aha amahirwe abandi batari bahawe umwanya ariko babishaka. Bavuze ko kandi bari gukorana bya hafi n’Inama Nkuru ya Kaminuza n’Amashuri Makuru (HEC), igenzura ibyo gutanga inguzanyo z’abanyeshuri bamaze kwemererwa umwanya, kugira ngo ibyihutishe.

Abanyeshuri biga mu myaka ikomeza, bo bamenyeshejwe ko bazakomeza kwigira kuri ‘campus’ basanzweho, gusa hakaba harakozwe impinduka ku bazaza mu mwaka wa mbere, aho bo bagiye bahabwa ahanyuranye n’aho abo biga bimwe bigiraga.

Dr Kayihura yasoje avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubushobozi bw’iyi kaminuza bwiyongere, bityo ijye ibashe kwakira umubare munini w’abifuza kuyigamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Uzi gukora inkuru kabisa.Utangiye neza pe! komereza aho.

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Mubyukuri mwafashe abanyeshuri bake pe ariko hari combination zarenganye cyane nkiyo nize ariyo HEG usanga muri faculty zose bafashe abujuje gusa kandi muyandi ma combination atandukanye barafatiye kuri 50 kuzamura byatubereye urujijo tubonako twarenganye

Uwineza josiane yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Nibagane prive izabakira. ikindi bajye batangaza ayo wagize ku ijana. kuko ibindi birajijisha.

NIYITEGEKA Pierre yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Uyu munyeshuri ndamushimye ahubwo akomeze aduhe amakuru ye

Peter yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ndasobanukiwe rwose! Great job kuri uyu munyamakuru, arashoboye!

Cyuzuzo Oreste yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Mwiriwe, ndashaka kubaza. Eseko harabanyeshuri bahawe acceptance letter ugasanga handitseho ko Ari 2nd intake ibyo bivuzeko uyumwaka UR azagira intake 2? Cyangwa. Ese izo intake zombi(1st and 2nd intakes) igihe cyogutangira nikimwe? Mutubarize murakoze.
Ndi Samuel

Samuel Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Mubyukuri abanyeshuri uyu mwaka baratsinze cyane gusa nkuko umuyobozi yabivuze ntabwo bari kwakira umubare urenze ubushobozi bwa UR. Mwabadusabira kujya bemerera abanyeshuri barangije mumyaka yashize kujya nabo bemererwa inkuzanyo yo kwiga kuko usanga bafata abagize menshi cyane kdi mubyukuri bose baratsinze kurugero rushimishije.
Murakoze kid courage Uzi gukora inkuru, like someone who has like 10 years of experience.

Aimable yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Mu byukuri abemerewe koko ni bake cyane. Gusa mu myaka ishize nabwo nubwo hemererwaga benshi ntitwabishima kuko wasangaga abana benshi biga babayeho nabi cyane, bicubikira baba mu tuzu tubi cyane, barya mu turestaurants wa ndagaswi, ku buryo kwiga ugafata ukabyaza ubumenyi umusaruro ubaho kuriya bidashoboka.
Niba aba bana bake baziga muri conditions nziza, byaba ari byiza kurushaho.

iganze yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka